Injyana Kinyatrap ikomeje guca ibintu hakurya y’ imbibi

Amakuru aturuka ku mugabane w’ i Burayi avuga ko injyana Kinyatrap ikomeje gukundwa n’ abanyarwanda bari mu mahanga ariko n’ abanyamahanga bayiyumvamo cyane.

Ibi byashimangiwe na RFI ubwo yavugaga ko iyi njyana ari urutsobe rw’ injyana Trap yakomotse muri Amerika y’ Amajyepfo mu mwaka wa 2000 ariko bamwe mu baraperi b’ abanyarwanda baza kuyikoraho ubushakashatsi bayivangamo amagambo  akomeye y’ ikinyarwanda nk’ ururimi rukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Jean Paul Hagenimana uzwi ku izina rya Bushali ni umwe mu bahanzi bahagarariye iyi njyana ikomeje gukurura imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga biganjemo urubyiruko.

Inzu itunganya amajwi ” Green Ferry Music” imaze gutunganya album ziri mu njyana KINYATRAP zigera kuri 20, kugeza magingo aya ifite amasezerano y’ imikoranire n’ abahanzi 10.

Brian Kimenyi/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *