Ingabo za RPF/Inkotanyi zabohoye u Rwanda zimenyereye urugamba

Kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973, ubwo Gen.Major Juvenal Habyarimana yafataga ubutegetsi akoresheje ingufu za gisirikare yari azi neza ko hari bacye mu bana b’ impunzi z’ abanyarwanda bahungiye muri Uganda 1959 kandi bagendega mu gisirikare bagamije kuzagaruka barwana.

Muri icyo gihe akimara gufata ubutegetsi, Habyarimana nta bwoba bwinshi yari afite kuko nawe nk’ umusirikare kandi w’ umunyapolitiki yakoreshaga  amayeri menshi yizeza abanyarwanda n’ amahanga ko ubumwe buhari kandi igihugu gitekanye.

Gusa hagati ya 1985 na 1990, ukuri kwari kumaze kujya ahagaragara ko ubwo bumwe Juvenal yavugaga ntabwo bwashyizwe mu bikorwa ahubwo byari amahamba gusa dore ko uwitwa Umututsi yatangiye guhigwa bukware urugero ni nko kubimurira mu Karere ka Bugesera ngo bazicwe na Tse-Tse.

Uhereye ibumoso, Col Alexis Kanyarengwe, Col. Ndugute Kalisokaliso, Maj.Ge Sam Kaka, Col. Biseruka, Col Musitu, Col Dodo Twahirwa…, Lt Gen Muhire

Nubwo byari bimeze bityo, mu gisirikare cya Uganda hari hatangiye kugaragara bamwe mu banyarwanda bakomeye kandi bazi intambara ku buryo Habyarimana atari azi umunsi n’ isaha ariko azirikana ko azaterwa kuko yari yanze gushyira mu ngiro politike yo gucyura impunzi ahubwo akavuga ko u Rwanda ari kirahuri cyuzuye amazi ku buryo atabona aho ashyira impunzi.

Ingabo z’ u Rwanda(FAR) zari zishyigikiwe mu buryo bwose bushoboka mu myitozo zahabwaga n’ abanyamahanga Ubufaransa, Isirayeli, Ububiligi, Misiri ariko mu ntibazibujije gutsindwa n’ ingabo z’ Inkotanyi.

Ku ruhande rumwe , kugira abasirikare bakuru bamenyereye urugamba, bafite ubunararibonye mu ntambara  ndetse bazi amayeri yose akoreshwa ni rimwe mu ibanga rikomeye ryatumye FPR/Inkotanyi inesha FAR ya Juvenal Habyalimana.

Abo bayobozi bakuru ba RPA/Inkotanyi bari bavuye mu mirwano ikaze muri Mozambique, Tanzania, Uganda kandi aho hose bari begukanye intsinzi byumvikane ko barwanaga mu Rwanda bizera neza ko nubwo byabagora mu ntangiriro ariko amaherezo y’ inzira ari mu nzu.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *