Mu gikorwa cyo kumurika iyi modoka, Muvunyi Paul wari Perezida wa Rayon Sports yavuze ko iyi Bisi igomba kuba yarangiye kwishyurwa mu mpera za 2019, dore ko hari hasigaye kwishyurwa abarirwa muri miliyoni 50.

Icyo gihe Muvunyi yagize ati”Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu n’abandi bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.”

Cyakora cyo nyuma gato y’uko iyi modoka iguzwe, yakunze kugaruka kenshi mu itangazamakuru kubera impamvu zijyanye n’ubuziranenge bwayo bwashidikanywagaho na benshi. Ni incuro zirenze imwe iyi modoka yakunze kugaragara yakwamiye ku muhanda, bikaba ngombwa ko ihavanwa ijyanwa mu igaraje.

Muri Kamena umwaka ushize iyi modoka yamaze amezi abiri idakoreshwa na Rayon Sports, nyuma yo kuyamburwa n’Akagera Motors kubera kunanirwa kubahiriza ibyo impande zombi zari zumvikanye.

Akagera Motors kashyize iyi modoka mu cyamunara, nyuma y’uko kari kongeye kuyaka Rayon Sports mu cyumweru gishize kubera kunanirwa kubahiriza ibyo bumvikanye muri Kanama 2019 ubwo Rayon Sports yayisubizwaga.

Ubwo Rayon Sports yasubizwaga iriya modoka n’Akagera Motors mu mwaka ushize, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko iyi modoka itazongera kuva mu maboko y’ikipe.

Mu magambo ye yagize ati“Twumvikanye n’Akagera, hari ibyo badusaye kwishyura, turabyishyura, badusubiza imodoka. Badusabye ko twishyura imirimo ya Reparation bayikozeho. Nasezeranya abafana ko itazongera gufatirwa kandi bizajyana n’isezerano tugirana n’abafana ba Rayon Sports. Komite yacu ishyize imbere gukora ibyo ishoboye, kandi ibyo idashoboye ikabwira abakunzi ba Rayon Sports ko itabishoboye.”

Amakuru avuga ko amakosa y’imicungire mibi yakozwe ku ngoma ya Muvunyi na Muhirwa ari yo yatumye Rayon Sports ikomeza kuba yugarijwe n’ibibazo uruhuri.

Bivugwa ko ku ngoma ya Muvunyi hagiye hakoreshwa amafaranga nabi, aho ngo amafaranga yagiye agurwa abakinnyi batandukanye yagiye anyerezwa.

Urugero ni amafaranga abarirwa muri 46,750,000 Rwf yaguzwe Rwatubyaye Abdul bivugwa ko yariwe na Muvunyi cyo kimwe na Muhirwa Frederick.

Andi mafaranga yaburiwe irengero ni ayaguzwe Ismailla Diara wagurishijwe 28,050,000 Rwf Rwf, Muhire Kevin wagurishijwe 18,700,000 Rwf, Shaban Hussein wagurishijwe 14,025,000 Rwf, BIMENYIMANA Caleb wagurishijwe 18,700,000 Rwf, Mukunzi Yanick, Faustin Usenginana n’abandi.

Hari kandi 18,000,000Rwf Muvunyi n’uwari umwungirije binjije mu buryo bw’amanyanga ku mukino Rayon Sports yari yakiriyemo Rayon Sports ikayitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Sarpong.

Magingo aya Rayon Sports yugarijwe n’ubukene bukomeye ku buryo abakinnyi bayo baheruka guhembwa muri Mutarama uyu mwaka. Ni ibyatumye abenshi mu bayikinira bafata icyemezo cyo kuyisohokamo.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye