Indirimbo z’ abahanzi nyarwanda zivuga ku kuri kwa buri munsi

Hari indirimbo zishobora gutuma wishima cyangwa se ukubabara ariko hari izndi zirenzaho zishobora kumurika ikibazo gihangayikishije sosiyete izo nizo zivugwaho cyane n’ abazumva.

Abakunzi ba muzika bafata umwanya munini bumva indirimbo ariko bagamije gusobanukirwa ubutumwa bukubiye mu ndirimbo bakunda kurusha izindi.

Isesengura rikorwa n’ abahanga batandukanye ku bijyanye na muzika ryemeza ko indirimbo nyinshi nyarwanda zifite ubusobanuro butandukanye kenshi nibyo abantu bavuga cyangwa se icyo batekereza.

Urugero n’ indirimbo My destiny ya Mani Martin

Muri iyi ndirimbo umuhanzi agaragaza agahinda aterwa no kuba ababyeyi benshi b’ abagore bahisha abana babo ba se aho Mani Martin avuga ko nawe ibyo byamubabaje cyane, nk’ uko yabitangarije The Newtimes muri 2015.

Ntabwo ari Mani Martin gusa ibyo byabaje kuko na Jay-Z, Shania Twain ndetse na Celine Dion nabo babyirutse batazi ba se.

Patrick Nyamitari :Mu ndirimbo ye yise” Nguhobere” asobanura uburyo gukunda umuntu bwa mbere ukimubona bitaba muri filime cyangwa se ibitabo gusa.

Uyu muhanzi yasobanuye uburyo umunsi umwe yagiye mu bukwe ahurirayo n’ umukobwa bamarana iminota iri hagati ya 30 ndetse na 40 barakundana ariko birangiriraho.

Mu ndirimbo ye “Ubwoba NibushireTheo Bosebabireba avuga ko ubusanzwe aririmba ku bintu abona mu buzima bwe bwa buri munsi ariko muri iyi ndirimbo “Ubwoba Nibushireashimangira cyane ku buzima yanyuzemo ubwo yari umwana wo ku muhanda aho ahora yibuka bagenzi be bawubanagaho bamaze gupfa agashima Imana ku burinzi yamuhaye.

Mu gihangano cye yise“Peke” , Aline Gahongayire asobanura igikomere yagize ubwo yapfushaga umwana we w’ imfura agasaba umugabo we kumwandikira iyi ndirimbo.

Byumvuhore Jean Baptiste: Kugeza magingo aya, uyu muhanzi azwiho guhanga indirimbo zifite ubusobanuro bwimbitse ndetse zinatanga ubutumwa kenshi butazimije bitewe n’ imibereho ye n’ amateka ye.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *