Indirimbo ” Se Proteger ” y’ Urugera Band yagagaragaye muri filime ya Karen de Villiers

Indirimbo ” Se Proteger” y’ itsinda rya muzika Urugera Band yagaragaye muri filime” ISOLE”  (“Iles”) y’ Umubiligikazi, KAREN de Villiers yerekana mu buryo burambuye uburyo imibereho y’ abantu ikomeje guhinduka ariko by’ umwihariko bitewe n’ icyorezo cya Corona.

N’ ubwo muri iyi filime ISOLE mu gitaliyani mu gifaransa  ILEs, umuyobozi wayo Karen de Villiers agaragaza uburyo COVID-19 yakomeje gutera ubwigunge mu bantu ntibimubuza kugaragaza ko hari n’ abantu baboneyeho umwanya wo kurushaho gukora cyane bituma n’ umusaruro w’ ibihangano byabo wiyongera cyane cyane abahanzi(abaririmba, abacuranga, abanyabugeni…).

Mu kubaka iyi filime , Karen de Villiers yakoranye n’ abantu batandukanye biganjemo abahanzi bo ku migabane hafi ya yose yo ku isi mu kwerekana uburyo imibereho yahindutse(nabi ndetse na neza) .

Muri iyi filime” LES ILES”, de Villiers agaragaza ko isi dutuyeho ari  ubutaka bugoswe n’ inyanja ngari igizwe n’ ibirwa bitandukanye kandi bihuje ubumwe ndetse akanashimangira ko n’ abantu nabo batandukanye kandi bagomba guhuzwa na byinshi.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Karen de Villiers nyir’ i filime ISOLE,                                                                                                                                                                                                                             Kanda hano urebe: https://vimeo.com/562744991/ac40eeacd4

By’ umwihariko ku Rwanda ,De Villiers yahisemo gukoresha indirimbo “Se Proteger” ya Garvey wo mu Urugera Band w’ imyaka 10 y’ amavuko.

Gushishikariza abanyarwanda kwirinda COVID-19 bubahiriza amabwiriza yose y’ ingenzi no kuguma hamwe iyo ari ngombwa ni zimwe mu ngingo nyamukuru zishimangirwaho n’ umuhanzi Garvey akaba n’ umuririmbyi muri iri tsinda Urugera Band rifite icyicaro gikuru mu Ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Igitangaje muri iki gihangano ILEs n’ uko kugeza magingo aya, ntabwo Urugera Band igizwe na Rasmuda, Shalom na Garvey yakoranye mbona nkubone n’ umuyobozi wa filime Carine de Villers kuko bamwe bari mu Rwanda ndetse Carine de Viller aherereye ku mugabane w’ I Burayi.

Amakuru yizewe agera kuri Celebzmagazine, aturuka ku muhanzi washinze Urugera Band, Rasmuda yemeza ko aka kanya Karen de Villiers ari mu iserukiramuco ya cinema I Copenhague muri Danemark aho yagiye kumurika ifilimi ye ISOLE.

 

Assumpta Gema/Celebzmgazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *