Indirimbo Nyarwanda zasohotse muri iki cyumweru ziri gukundwa cyane ku rubuga rwa YouTube iyobowe na ‘’Piyapuresha’’ ya Niyo Bosco

Muri iki gihe cy’impeshyi umuziki w’u Rwanda ukomeje kuba ubukombe kubera ukuntu abantu barimo n’abanyarwanda basigaye bashyigikira umuziki wabo, bityo abahanzi nabo biyemeje gutanga umuziki nyawo.

Hari abahanzi biyemeje gutanga umuziki kugira ngo baticisha abakunzi babo irungu n’ubwo ibyerekeye imyidagaduro yabaye nkiyakozwemo n’inkokora kubera icyorezo cya COVID-19.

Ndetse ntitwatinya kuvuga ko hari abagaragaje ubuhanga nibyo bari bafite muri bo kandi bakaba batarakozwe mu nkokora n’icyo cyorezo. Muri abo twavugamo abahanzi bakizamuka bagaragaje ubuhanga buhanitse ndetse bazamura umuziki mu buryo bugaragara kuko bakoze ibyiza pe.

Ubu ntibikiri inkuru ahubwo bisigaye ari nko gukozaho, Abahanzi batandukanye mu Rwanda basigaye bakora indirimbo iri ku rwego w’abahanzi mpuzamahanga bitewe n’umurya wayo ndetse n’amashusho bikaba ari nabyo bituma indirimbo zabo zirebwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bakoresha kuri YouTube n’izindi.

Muri iki cyumweru dutangiye hari indirimbo zasohotse zikaba zimaze kugira abantu benshi bazirebye ku rubuga rwa YouTube bitewe nuko zikozwe neza yaba mu majwi cyangwa n’amashusho zimwe nizo tugiye kugarukaho nubwo bigoye kubera ko buri kanya zihora zihinduka.

1.Piyapurisha ya Niyo Bosco

Indirimbo ya Niyo Bosco yasohotse ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana na bitandatu ku rubuga rwa YouTube mu masaha 20 gusa.

2. Adonai ya Vestine & Dorcas

Aba ni abakobwa babiri banane kubaka izina kubera imiririmbire yabo ikundwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitio iyi Adonai ikaba yarasohotse tariki ya 30 Kamena 2021 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 469,461 views.

3.Ye Ayee ya Buravan

Umuhanzi Burabyo Buravan nyuma y’igihe atashyira hanze indirimbo nshya yahisemo guha abakunzi be indirimbo nshya y’impeshyi yise ‘Ye Ayee’ yayisohoye tariki 7 Nyakanga 2021 ku rubuga Rwanda YouTube imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 96,545 views.

4. Remember Me ya Safi Madiba

Indirimbo ya Safi Madiba yitwa Remember Me yakorewe muri Canada aho uyu musore asigaye abarizwa yagiye hanze tariki ya 2 Nyakanga 2021 n’indirimbo iri kuri album uyu muhanzi yitegura gushyira hanze, yakozwe na Producer Element, n’indirimbo yakiriwe neza dore ko imaze kurebwa n’abantu 275,100 views kuri YouTube.

5.Haso ya Kenny Sol

Nyuma yo gutandukana n’umuhanzi Bruce Melodie nibwo Kenny Sol yashyize hanze indirimbo yitwa Haso ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 160,659 views yageze kuri YouTube tariki 2 Nyakanga 2021.

6.Panga ya Confy

Umuhanzi ukiri muto wamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo aririmbamo indirimbo ze bavuga ko biri mu bigezweho yashyize hanze iyitwa ‘Panga’ yakiriwe neza ndetse no ku rubuga rwa Youtube kuko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 114,989 views mu Cyumweru kimwe gusa.

Izindi ndirimbo zirimo guca bintu hanze ku rubuga Rwanda YouTube zitarama n’ukwezi ariko zimaze kurebwa n’abantu benshi kubera gukundwa harimo ‘Away’ ya Ariel Wayz afatanyije n’umuhanzi Juno Kizigenza, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu by’umweru bitatu, hari kandi ‘Katapilla’ ya Bruce Melodie imaze kurebwa n’abangana 816,223 views mu by’umweru bibiri gusa.

Abandi bahanzi indirimbo yabo yarebwe ku rubuga rwa YouTube ni iya Butera Knowless yitwa Ikofi bafatanyije n’abahanzi babarizwa mu nzu imwe ya Kina Music Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano & Tom Close yageze ku rubuga rya YouTube tariki 28 Kamena 2021. Imaze kurebwa n’abarenga 236,540 views.

Tariki ya 17 Kamena 2021 nibwo umuhanzi Mico The Best yashize hanze indirimbo yitwa ‘Amabiya’ ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga 438,370 views.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *