Indirimbo ‘Do Me’ iranengwa ubutumwa bushora urubyiruko rw’abakobwa mu busambanyi n’abagabo bakuze (Sugar Daddy)

Uko iminsi ihita indi igataha niko muzika nyarwanda ihindura ishusho,benshi mu bahanzi mu Rwanda baragenda bayoboka indirimbo zumvikanamo ubusambanyi mu mvugo ishushe bizera ko ari byo bikunzwe byabinjiriza amafaranga. Indirimbo ‘Do Me’yahuriyemo abahanzikazi Queen Cha na Marina iravugwaho kugira ubutumwa bushora urubyiruko rw’abakobwa mu busambanyi n’abagabo bakuze “Sugar daddy”.

Iyi ndirimbo y’aba bahanzikazi bombi yumvikanamo ubutumwa bushishikariza urubyiruko rw’abakobwa kuyoboka abagabo bakuze kuko ari bo bafite amafaranga ndetse batanga umunezero.

Yubakiye ku rukundo rw’umukobwa wakundanye n’umusaza akamuhagararaho avuga ko amuryohereza ubuzima mu gihe abandi baba bavuga ko badakwiranye.

Aba bakobwa bombi baririmba bishyize mu mwanya w’uyu mukobwa, bakavuga uburyo uyu mukobwa aratira bagenzi be ko uyu musaza akora akazi neza, ko ari umuntu mwiza kandi ko amugeza mu bicu.

Uyu mukobwa avuga ko uyu musaza aberwa kandi ko ariwe uzi irangamuntu ye. Akavuga ko amugenera impano zitandukanye, bagasangira umunezero udashira n’ibindi byinshi bisiga urwibutso muri we umunsi ku wundi.

Aba bahanzikazi bombi basanzwe bakundwa n’urubyiruko mu Rwanda,nta gushidikanya ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yabo buzashyirwa mu bikorwa,dushingiye ku bugenzuzi Celebzmagazine.com tumazemo ibyumweru 2 twakoze twatunguwe no gusanga hari abana bato bari munsi y’imyaka 10 bayirimba abandi bakaba banyotewe no kuyimenya batumva ubutumwa buyirimo.

Urubyiruko rw’abakuze se bafata Queen Cha na Marina nk’ikitegererezo bihagaze bite?

Impaka z’abakunzi b’indirimbo mu Rwanda ni nyinshi batayivugwaho rumwe,ni mu gihe ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi ni imibare yatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo mu Ugushyingo 2019 ku kibazo cy’abana baterwa inda n’abagabo bakabyara imburagihe.

Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’uburasirazuba  yo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36.1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%,  Intara y’uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y’Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

Aho iyi ndirimbo ‘Do Me’y’abahanzikazi Queen Cha na Marina ntiyaba igiye kongera kwimakaza ba Sugar Daddy bateshejwe mu myaka ishize?

Mu kiganiro Celebzmagazine.com iherutse kugirana na RALC (Inteko, y’Umuco n’ururimi mu Rwanda),Bwana NIYOMUGABA Jonathan yemeje ko koko mu Rwanda hari abahanzi batana bagahanga indirimbo zumvukanamo kwica umuco ndetse abibutsa ku bureka.

Ku bijyanye n’ibihano bigenerwa ababirenzeho yavuzeho bikiganirwaho.Amaherezo ni ayahe?Aho imyanzuro ntizafatwa amazi yararenze inkombe?

Hatagize igikorwa ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Do Me’ bushora gushora urubyiruko rw’abakobwa mu busambanyi n’abagabo bakuze bizezwa ko ari bo bafite amafaranga by’akarusho bazi gutanga umunezero.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *