Afrika Y’Epfo: Umuhanzikazi Brenda Fassie wabaye icyamamare yifashishije indirimbo mu kurwanya ironda ruhu (Apartheid) 

Brenda Nokuzola Fassie yari Umunyafurika y’Epfo,umuhanzi  wa rwanyaga ironda ruhu(apartheid),umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi. Indirimbo ze zari ziganje mujyana ya Kinyafurika yitwa Afropop, abakunzi be bakundaga ku muhamagara “MaBrrr”rimwe na rimwe ndetse bamusobanuraga nk’ umwamikazi w’injyana ya Pop muri Afurika, bamugereranyaga nka  Madona w’umwirabura, ibikorwa bye birimo indirimbo bikaba byaramamaye hirya no hino ku Isi.

Brenda Fassie | Famous Bi People | Bi.orgBrenda yavutse tariki ya 3 Ugushyingo 1964 avukira mu gace kitwaga Langa mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, nk’uwari umwana muto mu bana 9 yiswe  akazina k’umuririmbyi w’Umunyamerika Brenda Lee.  Ise yitabye Imana igihe Brenda yarafite imyaka 2 maze asigarana na Nyina amwigisha kumenya gucuranga Piano kuva ubwo yatangiye kuzajya acuragira ba mukerarugendo atagira kuzajya abona amafaranga.

Igihe yarafite imyaka 16 mu 1981 ya kiriye umushyitsi witwa Koloi Lebona ibi byamuviriyemo amahirwe yo kuva aho yabaga Cape Town yerekeza Soweto mu mujyi wa Johannesburg gushakisha amahirwe ye nk’umuririmbyi. Akigerayo yabanje kwinjira mu itsinda ryitwaga “Joy” nyuma aba umuririmbyi wa mbere mu matsinda y’umuziki wo mu mujyi witwaga “Brenda and the Big Dudes”.

Bongani Fassie boss on MaBrrr movieMu 1985 yabyaranye  na mugenzi we w’umucuranzi ukomeye umwana witwa Bongani, mu 1989 ashakana na Nhlanhla Mbambo batandukana 1991.

Muri cyo gihe Brenda yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kokayine ndetse n’ubuhanzi bwe busubirinyuma cyane, kubera ibitekerezo byeruye no gusura kenshi imijyi yarikennye ya Johannesburg, ndetse n’indirimbo ze za vugaga ku buzima bwo muri iyo mijyi. Mu ndirimbo ze zari zizwi cyane harimo “Weekend Special”na “To Late for Mama”  n’uko nyuma bamwita Madonna wo mu mijyi.

DSCF0259 Brenda Fassie South African Singer RIP | Brenda Fas… | FlickrMuri 2001 ikinyamakuru kitwa Time magazine cyatangaje ko mu 1995 yagaragaye  muri hotel hamwe n’umurambo w’uwari umukunzi we w’umugore witwaga  Poppie Sihlahla wapfuye azize kunywa inzoga nyinshi.

Brenda yongeye gusubizwa mubuzima busanzwe maze asubira mu mwuga we, icyakora yaragifite ikibazo cy’ibiyobyabwenge kandi yagiye mu ivuriro ryari rishinzwe gusubiza mu buzima busazwe ababaswe n’ibiyobyabwenge inshuro 30 mu buzima bwe.

Kuva 1996 yasohoye album ze nyinshi harimo : “Now is the Time”, “Memesa”  mu 1997 na “Nomakanjani?” inyinshi muri izi Album zaragurishijwe cyane muri Afurika yepfo ; Album ye “Memesa” niyo yabaye album yagurishijwe cyane muri Afurika yepfo mu 1998.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 26 Mata 2004, nibwo Fassie yaguye iwe mu gace ka i Buccleuch mu ntara ya Gauteng ahita ajyanywa mu bitaro bya Sunninghill ibitangazamakuru byabwiwe ko yafashwe n’umutima ariko nyuma biza kuvuga ko yagiye muri koma bitewe n’indwara ya Asthma.

Ikinyamakuru  cyitwa The post-mortem cyatangaje ko yafashe icyiyobyabwenge cya Kokayine mu ijoro mbere y’uko agwa mu rugo we kandi akaba ari na byo bya muteye kujya muri koma, yahise arekeraho guhumeka  kandi yangirika mu bwonko kubere kubura umwuka wa Oxgene.

Brenda  akiri mubitaro yasuwe na Nelson Mandela n’umugore we Winnie Mandela ndetse n’uwari Perezida wa Afurika y’Epfo Thabo Mbeki, ubuzima bwe bwandikwaga ku ipaje y’imbere mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Ku itariki ya 9 Gicurasi 2004 nibwo Brenda Fassie yapfuye, apfa afite imyaka 39 ,ari mu bitaro ntiyigeze agarura ubwenge, ni nyuma y’uko abaganga bifashishaga imashini ngo akire ariko biranga biba iby’ubusa arapfa.

Brenda Fassie - Alchetron, The Free Social Encyclopedia

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Sunday Times ndetse n’uwari ushinzwe kumureberera inyungu ze mu bya muzika, n’ikinyamakuru cya Post-mortem byerekanye ko Brenda yabanaga n’agakoko gatera SIDA (HIV), ariko uwari ushinzwe kumureberera inyungu ze mu bya muzika Peter Snyman yarabihakanye.

Brenda Fassie yagiye atsindira ibihembo bitandukanye mu muziki muri Afurika y’Epfo ndetse no mu myaka itandukanye harimo  igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugore ndetse n’indirimbo y’umwaka  mu 1999, Brenda yatsindiye igihembo cya Kora Awards inshuro 3.

Album ze zose n’izi zikurikira:

Sizo gusa kandi album yakoze , hari nizo yakoranye n’abandi bahanzi harimo Artonado yakoranye na Mandoza muri 2002, Album yitwa Sangoma yakoranye na Miriam Makeba mu1988 ndetse na album ya  HarriBelafonte  yaririho indirimbo zirwanya ivanguraruhu(Apartheid )yitwa Paradise in Gazankulu muri 1988.Yanaririmbye indirimbo zari ziri muri filime y’uruhererekane yitwa Yizo Yizo yacaga kuri Television yo muri Afurika y’Epfo muri 2004.

UDAHEMUKAJean de Dieu

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *