Imyaka icumi irihiritse,ibikwiye gushimwa umuhanzikazi Butera Knowless wanze kurekura

Uko imyaka ihita indi igataha umubare w’abaririmbyi mu Rwanda uriyongera ndetse bikabateza imbere.Urugero rwiza ni Butera Knowless wahisemo uyu mwuga benshi mu nshuti n’umuryango we batabyumva ubu akaba afatwa nk’ufite ubukungu kurusha abandi bagore bahuriye mu mwuga.

Celebzmagazine.com nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye hamwe n’urubyiruko ruhanga udushya,uyu munsi twagarutse kubikwiye gushimwa umuhanzikazi Butera Knowless .

Ni we mugore mu bakora umuziki muri iyi myaka wegukanye irushanwa rya mbere mu gihugu rya Primus Guma Guma Super Star, ni na we kandi ufatwa nk’ufite ubukungu kurusha abandi nubwo aterura ngo agaragaze amafaranga yose amaze gusaruramo.

Urugendo rw'umuziki rwa Butera Knowless wagize isabukuru y'imyaka ...Butera Knowless abikesha umuziki, yabashije kwiyubakira inzu, yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami rya Finance muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Uretse amafaranga n’amashimwe yahawe mu Rwanda, Knowless ari mu bagore bamaze iminsi bahatanira ibihembo mpuzamahanga mu muziki ndetse amaze yatangiye gucurangwa kuri Televiziyo zo hanze. Ubu icyerekezo afite ni ugukora umuziki mu buryo bugamije ubucuruzi.

Butera Ingabire Jeanne d’Arc umaze kwamamara nka Knowless, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nyigisha’, yifashishamo umwana we.

‘Nyigisha’ ni indirimbo yanditswe na Ishimwe Clement, umugabo wa Knowless. Irimo ubutumwa buburira abantu gusaba Imana guca bugufi, no guhabwa ubwenge bwo kugira uko bitwara mu bihe byose baba bagezemo.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *