Impunzi z’ Abarundi muri DRC, Uganda na Tanzania ziratabaza

Impunzi z’ Abarundi ziri mu nkambi zinyuranye mu bihugu bya Uganda na Tanzania ndetse na Congo-Kinshasa ziratakamba zivuga ko inzara izemereye aho ngo zimaze amezi hafi ane zitabona iposho yari isanzwe izitunze.

Izi mpunzi zatangiye guhura n’ ikibazo gikomeye cyo kudahabwa ibiribwa nk’ uko byari bisanzwe cyane cyane mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyatangira kwibasira abatuye isi.

Nubwo bimeze bityo, benshi muri izo mpunzi zivuga ko Ishami rya Loni rita ku Mpunzi(HCR) yifuza kuzisubiza iwabo nubwo iterura.

Abavuganye n’ Ijwi rya Amerika bagize bati” HCR yabuze uko itumenyesha ko itadukeneye aha mu nkambi ariko natwe nk’ abantu bakuru twamaze kumenye kutwima ibiryo ni uburyo bukomeye bwo kutumenyesha ko batadushaka”.

Bakomeje basaba ko abagiraneza babatabara ngo kuko hatagizwe igikorwa inzara ishobora kubahitana dore ko n’ abana babo batangiye kuzahara n’ ikibazo cy’ iryo ituzuye Male Nutrition mu rurimi rw’ igifaransa.

Si ibyo gusa, kuko izi mpunzi zari zisanzwe zigenerwa amadorari 12 y’ amanyamerika buri kwezi ariko aya mafaranga yabunganiraga mu guhaha nayo hashize amazi ane batayafata.

HCR yo yirinze icyo itangaza nubwo ivuga ko izi iki kibazo bishoboka kuba nayo yabuze amafaranga bitewe ni uko ibihugu byayatangaga nabyo biri mu kaga batewe n’ ubundi na COVID-19.

Izi mpunzi ziri aho mu nkambi zitandukanye muri DRC, Uganda i Nyakivale ndetse na Tanzania zahunze muri 2015 zivuga ko zitumva impamvu bashaka kuzicura ku ngufu mu gihe icyo bahunze kitararangira.

Kuri iyi ngingo zivuga nubwo Uburunzi bwabonye ubuyobozi bushyashya ngo hahindutse umuntu ariko politiki ni imwe.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *