Impamvu Otile Brown wakoranye na Meddy adashobora gukorana n’umuhanzi wese wo muri WCB ya Diamond Platnumz

Otile Brown twavuga ko ari umucuranzi wa mbere muri Kenya muri iki gihe, abikesheje zimwe mu ndirimbo ze nka Dusuma yakoranye na Meddy, Chaguo la Moyo yakoranye na Sanaipei Tande zikaba ari ndirimbo zikunzwe cyane muri Kenya. Indirimbo zose zarebwe na barenga Miliyoni 20 kuri Youtube.

Uyu muhanzi kandi yagiye akorana n’abahanzi bo muri Kenya ndetse n’abandi mpuzamahanga nka Tanzania, Nigeria, Zambia, n’ahandi henshi.

Ariko uzi ko Otile Brown atigeze akorana numuhanzi uwo ari we wese wo muri Tanzania nubwo abafana yotswaga igitutu?

Hariho impamvu nyinshi umuririmbyi yanze gukora indirimbo hamwe n’abahanzi babarizwa muri (WCB). Mbere na mbere, uyu muhanzi yigeze gushyamirana n’umunyamakuru w’umunyakenya witwa Jalango wamugereranije na WCB abwira abakunzi be ko Otile Brown ashobora kumera neza nk’abahanzi ba WCB aramutse ahawe inkunga.

Wasafi Classic Baby yashinzwe n’icyamamare Diamond Platnumz ibarizwamo abahanzi bamaze gukomera mu ruhando rwa muzika mu Karere twavugamo na RayVanny, Mbosso, Zuchu, Queen Darleen, Lava Lava, Rj The Dj.

Kuruhande rwe, Otile brown utaruri mu gihugu cye mu marangamutima ye yanditse mu gice cy’ibitekerezo ko bihagije kumugereranya n’abahanzi ba WCB. Yavuze ko bigayitse kumva ko uwo munyamakuru yamugereranya n’abahanzi babarizwa muri Wasafi, ibyo bikaba bdatanga ishusho nziza.

Icya kabiri, hari igihe Otile brown yatowe mu bihembo bya Afrimma ahuriyemo n’abahanzi hafi ya bose ba WCB, ariko icyo gihe yarayoboye azakwikura ku rutonde. Impamvu yavuze ko ‘’atahatanira ibihembo n’abiyita amazina y’inyamaswa’’. Ibyo yabivuze mu magambo ko umuhanzi wa WCB agomba kwegukana igikombe we akabaharira. Yavuze kandi uburyo yigeze gusabwa kwishyura kugira ngo ashobore guhabwa igihembo, kandi kuva icyo gihe ntiyongeye guha agaciro abategura amarushanwa kuko bagurwa kugirango bunguke.

Umuhanzi Jacob Obunga wamenyekanye nka Otile Brown mu muziki ubu yamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo ze zirimo nka ‘Such Kinda Love’ , ‘Samantha’ , ‘Hi’ , ‘Amor’ , ‘Crush’ n’izindi nyinshi

Otile Brown ari mu bahanzi ubu bakunzwe mu gihugu cya Kenya

Diamond Platnumz niwe nyiri Wasafi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *