Imikorere yanjye hajemo agatotsi ariko sinasezeye umwuga- Saida Karoli

Nyuma yo gushyirwaho iterabwoba ,umuhanzi w’munya-Tanzaniyakazi “Saida Karoli” agasa n’uhagarika umuziki yatangaje ko imikorerere ye yajemo agatotsi ariko atasezeye umwuga.

Related image

Inkuru dukesha Ayo TV yamusuye mu rugo rwe,bagiranye ikiganiro amara amatsiko abakunzi be.Yagize ati”Abanyatanzania bagombakumenya ko umwuga wacu w’umuziki ufite ibibazo byinshi ndetse bigoranye gukemura.Ndacyawukunda kandi vuba ndashyira ahagaragara indirimbo nshya nakoze.”Yongereyeho ko atifuza umujyanama cyangwa umenyekanisha ibihangano bye.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi muri Afurika, mu mwaka wa 2018 yaherukaga gutangaza ko ubuzima bwe bubangamiwe ndetse yumva afite impagarara mu mutima nyuma yo guhamagarwa n’umuntu atazi kuri telefoni ye igendanwa akamubwira ko azamwica.

Related image

Ibi byabaye kuri uyu muhanzi ubwo yari mu myiteguro yo kujya gutanga ikiganiro kuri radiyo imwe yo mu gihugu cya Tanzaniya mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje.

Saida Karoli w’imyaka 41 yavukiye muri Tanzania ahitwa Rwongwe mu gace ka Kagera gusa yigarurira umuziki mu karere k’ Afurika iburasirazuba, binyuze mu bitaramo bitandukanye yakoreye muri Uganda, Kenya, Tanzania, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yatangiye gukora umuziki by’umwuga guhera mu mwaka 2001, ndetse yiharira ikibuga cy’umuziki abuza amahwemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari batangiye kubyutsa umutwe cyane ko wasangaga indirimbo ze zicurangwa cyane ku maradiyo mbarwa yabaga mu gihugu

Umuhanzikazi Saida Karoli wakunzwe kandi ufite amateka yihariye cyane ko n’indirimbo ye yitwa ‘Salome’ yasubiwemo na Diamond Platnumz yakunzwe bidasanzwe mu muziki w’iki gihe. Byaje gutuma abantu bongera kumuhanga amaso n’abari kubyiruka ubu bakamumenya.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *