Imbeba zigiye gutuma abagororwa bimurwa

Ibihumbi  by’ imfungwa mu gace ka New South Wales muri Australia bigiye kwimurirwa mu yandi magereza bitewe n’ igitero gikomeye abo bagororwa bakomeje gutezwa n’ imbeba.

Amakuru dukesha BBC yemeza ko usibye kubangamira imfungwa izi mbeba  zangirije byinshi muri iyi gereza ya Wellington birimo insinga z’ amashanyarazi no kurya igisenge cy’ iyi gereza.

Intara ya New South Wales aho iyi gereza iherereye ihangayikishijwe n’ ubwangiz bw’ imbeba ariko bivugwa ko izi mbeba zibasiye aka gace kuva aho umusaruro w’ ibigori wiyonmgereye cyane.

Abayobora amagereza muri New South Wales bemeza ko mu gihe  abagororwa bagiye kwimurwa iyi gereza izasanywa ndetse inakingirwe kutazongera guterwa n’ imbeba umurimo uzamara amezi 4.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *