Igitekerezo cya Nixon Ishimwe ku kagambane na coup d’état byakorewe Hip hop mu Rwanda

Imyaka 11 irihiritse inyana ya Hip hop mu Rwanda yigaruriye imitima ya benshi,gusa ikibabaje ngo uko imyaka ihita indi igataha abari abami muri iyi njyana basa n’abasezera bucece  iyi nyana nayo igatsikamirwa n’izigezweho zirimo RNB na Afrobeat.Umunyamakuru Nixon Ishimwe avuga ko yakorewe akagambane na coup d’état.

Igitekerezo cy’umunyamakuru Nixon Ishimwe ku kagambane na coup d’état byakorewe Hip hop mu Rwanda

Nyuma y’impaka ndende zikunze kuranga abaririmba Hip hop mu Rwanda bashinja abanyamakuru gusubiza inyuma injyana ya Hip hop bakimakaza injyana zigezweho zirimo RNB na Afrobeat,abahanzi bagashinjwa gutagendana n’igihe no guhanga ibitakigezweho ariko byaburiwe igisubizo.

Mu gitekerezo cy’ umunyamakuru Nixon Ishimwe avuga ko injyana ya Hip hop yakorewe akagambane na coup d’état.

Yagize ati” Nyemerera ngusubize mu bihe byashize ahagana mu mwaka was 2008-2009. Mbere y’aho gato nta wari uzi ko gukora Rap cyangwa  Hip hop music ari umuziki wakorwa n’abanyarwanda mu Kinyarwanda bikabyara injyana n’umudiho binyuze amatwi yabumvaga umuziki muri icyo gihe. Ninde utarumvise indirimbo Umunsi w’imperuka? Ninde utarumvise izina Tuff gang mu matwi ye?

Much Respect to them Niggers . #BullDogg #Pfla #GreenP #Fireman #Jaypolly ndabyibuka neza baje abo mu rungano twumva Crank music baduhindurira playlist twumva Rap music tubyina Hip hop moves kuva ubwo benshi biyita Tuffs abandi tuba abafana kandi n’utarakunze Tuff mu bihe byayo music yayo yamugizeho ingaruka cyane cyane abavutse guhera muri 90, Slages twese tuvuga inyinshi zazanywe na bo bahungu. Hip hop yabaye ku ntebe y’Ubwami bwa muzika nyarwanda igihe kugeza igihe Abami bataye ingoro ku mpamvu zidasobanutse gusa kuba batari mu ngoro bakabaye barimo ntibibambura ko ubundi ari abami bari imihanda. Kandi hari na fact nta muhanzi nyarwanda wari wagira fans base nk’iyo Tuff gang yagize kuva ab’ubu dutangiriye kumva umuziki nyarwanda uri modern.

Byaje kugenda gute ngo abami bagotwe ndombolo n’izindi njyana zigaruke kuri chat? Igihe abakoraga Rap byarangiye bakora collabo zitari ngombwa bafashije abacuranzi ba ndombolo kugaruka kuri chat mubare indirimbo Dream boys yakoranye na Jay Polly izo Urban boys yakoranye na Rideman n’izindi nyinshi Bull Dogg yakoze izo Fireman yakoze na ko indirimbo abakoraga injyana ya Rap Music bakoranaga n’abakoraga izindi njyana byari bitandukanye cyane n’umwimerere watugize abafana ba tuff gang ariko still tuff gang ikaba ku mitima ya benshi.

Uzashake amashusho y’ibyaberaga muri rya rushanwa ry’inzoga aho abahanzi icumi barushanwaga bazenguruka igihugu ubundi nta muhanzi wari ku rwego rw’aba Tuff mbere ya ririya rushanwa kandi n’ubwo irushanwa ryabashyiraga ku rwego rumwe ntibari bamwe kandi mwese murabizi.

Uzarebe iyo Bull Dogg yageraga ku rubyiniro , uzarebe ibyo Fireman yakoraga cyangwa se uzarebe ibyo Jay Polly yakoze kuri stage no ku mihanda ni bwo uzamenya ko aba Tuff cg abakora injyana ya Rap bari mu bakunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda. Nushaka kumenya icyo Rap music yakoze muri rubanda mu myaka icumi ishize uzashake stage za Rideman muri iryo rushanwa ubundi uze umpe comment umbwire ni ba koko Rap music itari iyoboye umuziki muri ibyo bihe!?

Ayo marushwana yatumye abahanzi benshi baba busy bamamaza inzoga kurusha gukora cyane ibizatuma barushaho kuba abahanzi bakomeye no kubaka ubucuruzi bw’uje ubunyamwuga muri muzika n’ubucuruzi bushingiye ku kwimurika. Ibyo byagize ingaruka cyane kuri Rap music mu Rwanda abayikora basa naho badasobanukiwe ibibaye #ndombolo #RNB #AFrobeats binyura murihumye Hip hop birongera birya chat playlist irahinduka byabaye nka coup d’état ikorewe Rap music. Ishyamba riba rigari #kinamusic #superlevel #ID n’izindi studio zarebereraga inyungu z’abahanzi bazana inoti bazana competition Rap music iribura mu buryo budasobanutse.

Mu minsi ishize Rideman asa n’ubyitayeho kurusha abandi atangira kugarura intambara yo guha ikuzo Rap music agaruka cyane mu biganiro by’imyidagaduro avugira Hip hop abifatanya no kugerageza gukora indirimbo nshya kandi zahangana ku isoko n’izindi njyana mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko mu byatumye Rap isubira inyuma harimo n’amashusho make yakorwaga n’abakora umuziki wa Rap mu Rwanda.

Jay C akora I’m back asa nukangura Abami b’injyana biba byiza kurushaho havutse amaraso mashya mu njyana haza abazanye ikitwa #KinyaTrap yatumye abantu barangarira imyitwarire yabo n’umuziki wabo byongera bishimangira ko rubanda bakunda Hip hop nyarwanda n’ubwo inganzo zitangana .

Ubu rero mbona Rap igenda igaruka gahoro gahoro kandi kub w’amahirwe byahuriranye n’intambara y’abarwanya abaririmba ibishegu aha akaba ari naho mbonera ko hava icyanzu cya Rap music kongera kwisubiza intebe ba bami bagarutse bakagarukana message na Rap nyayo baba borosoye uwabyukaga”.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *