Idini rya Perezida Joe Biden riravugisha benshi

Abasenyeri bamwe batekereza ko Perezida w’Amerika wa kabiri w’umunyagatolika akwiye kwimwa Ukarisitiya. Ukwemera kwa Biden n’akazi ke mu butegetsi byaba ari ibintu bibiri bidashobora guhuzwa?

Ku bijyanye n’ukwemera, Perezida Joe Biden ntazuyaza mu kuvuga aho ahagaze.

Buri mpera y’icyumweru iyo ari mu mujyi, ajya mu misa i Washington. Buri wa gatandatu nimugoroba cyangwa ku cyumweru mu gitondo, imodoka zikurikiranye zimujyana kuri Kiliziya yitiriwe Ubutatu Butagatifu aho Perezida John Kennedy, undi Perezida w’Amerika umwe w’umunyagatolika, yakundaga kujya gusengera.

Akora ku kimenyetso cy’umusaraba mu ruhame, ndetse ubunyagatolika bwe bwumvikana mu magambo ye no mu ngamba ze.

Nyamara ariko aho Biden ahagaze ku gukuramo inda, ndetse n’uburyo ashyigikiye uburenganzira ku bijyanye n’imyororokere, bigongana n’inyigisho za Kiliziya Gatolika.

We ubwe yagaragaye nk’ubangamiwe n’igitekerezo cyo gukuramo inda. Mu myaka ishize, yibajije niba urubanza ruzwi nka Roe v Wade, rwanditse amateka ubwo urukiko rw’ikirenga rw’Amerika rwemezaga mu mategeko y’Amerika uburenganzira bwo gukuramo inda, “rutararengereye”.

Ariko muri iki gihe ashyigikiye uburenganzira bw’umugore bwo guhitamo niba ashaka kubyara umwana cyangwa gukuramo inda, kimwe mu biranga politiki yemera impinduka.

Abanyagatolika b’ibitekerezo bishaka impinduka bashima aho Biden ahagaze ku bijyanye no gukuramo inda, mu gihe abakomeye ku mahame-shingiro ya Kiliziya Gatolika bo bamwamagana.

None ubu abasenyeri bamwe baravuga ko akwiye kwimwa Ukarisitiya kubera ibitekerezo bye bijyanye n’uburenganzira bw’imyororokere (cyangwa irondoka mu Kirundi).

Kubera iyo mpamvu, Ukarisitiya ubu yahindutse izingiro ry’urugamba hagati y’abasenyeri gatolika bakomeye ku bya kera n’abashaka impinduka.

Nyuma y’amezi atandatu ashize yinjiye muri White House nka Perezida w’Amerika, umuhate wa Biden wo guhuza politiki igamije impinduka n’ukwemera kwe kwa gatolika wabaye urutambi rukongeza kutavuga rumwe.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *