Ibyamamare Diamond Platnumz na Zari bagiye kugaragara Kuri Netflix

Umuhanzi umaze kuba icyamamare, Diamond Platnumz hamwe n’umuherwekazi, Zari The Bosslady bari mu byamamare byo muri Afurika bazagaragara kuri Netfflix vuba.

Netflix ikorera muri Afurika y’Epfo yatangaje ko ibyamamare bizagaragara muri documentaire yiswe ‘Young, Famous & African’ izatangira kunyura kuri uru rubuga rusanzwe rureberwaho hifashijwe interineti.

Zari The Bosslady ukomoka muri Uganda yamaze gusaba abakunzi be gukomeza gukurikirana, kuko bazamenya byinshi kuri bo kandi ko izabashimisha.

Twabibutsa ko Diamond azaba umunya Tanzania wa kabiri ugaragaye kuri Netflix nyuma ya Idris Sultan uyu munyarwenya wagaragaye muri filime yitwa ‘Slay’ yahujwemo n’ibyamamare byo muri Afurika nka Ramsey Nouah, Fabian Adeoye Lojede, Simphiwe Ngema , Amanda Du-Pont nk. Yatangiye gucaho ku ya 26 Werurwe uyu mwaka kuri uru rubuga.

Gusa sibo bonyine kuko n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria nawe yabashije kunyuzwa kuri uru rubuga muri filme yitwa Welcome to America igice cya Kabiri.

Umuyoboro wa Netflix watangijwe ku ya 29 Kanama 1997 muri California muri Amerika, kugeza ubu abantu barenga miliyoni 200 ku isi biyandikishije nk’abafatabuguzi.

Umwaka ushize wonyine bageze kuri miliyari 2.7 z’amadolari yo kugurisha, bakoresha abakozi 12.135. Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.

Diamond na Zari barabyaranye abana babiri bagiye kugaragara ku rubuga rukunzwe cyane rwerekana amafilme rwa Netflix

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *