Ibyagizwe ibanga rikomeye ku mwuga wo kumurika imideli mu Rwanda

Uko imyaka ihita indi igataha uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwadukana ibishya byinshi bikomoka i mahanga.Hari ibikwiye kunengwa byagizwe ibanga rikomeye mu mwuga wo kumurika imideli mu Rwanda ndetse ngo hatagize igikorwa byihuse birashyira mu kaga ubuzima bwa benshi mu rubyiruko.

Related imageNk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare mu Rwanda n’urubyiruko ruhanga udushya,twagiranye ikiganiro n’abasanzwe bakora umwuga wo kumurika imideli mu Rwanda batifuje ko dutangaza amazina  yabo ku bw’umutekano.

Aba baganiriye na Celebzmagazine.com bahurije ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakora uyu mwuga.Gukoreshwa mu bikorwa bitanga inyungu bagatahana ubusa.Kubura ubuvugizi,iterabwoba ribahatiriza guceceka n’ibindi ..

Hirya no hino mu gihugu habarirwa ibigo (Agencies) by’abamurika imideli binyuranye byiganjemo urubyiruko rw’abasore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-24, ngo uru rubyiruko umubare munini usanga bakorera ubusa abandi bagahabwa umushahara w’intica ntikize.

Related imageUbu buzima bubi baba babayemo bukaba intandaro yo gushorwa mu mwuga w’ubusambanyi bahatirijwe abandi bagashukishwa amafaranga n’ubwamamare bikozwe n’ubuyobozi ndetse n’abashoramari mu byo kumurika imideli.

Designers impress at Kigali's Mercedes Benz Fashion Week | The New ...Urugero:Abakobwa bashukishwa gutumirwa mu bitaramo bikomeye mu gihugu no hanze,kwambikwa n’ibigo bikomeye,guhabwa imirimo yo kwamamaza.Benshi mu rubyiruko rw’abasore ngo bashorwa mu ngeso y’ubusambanyi n’abo bahuje ibitsina.

Related imageKubwo kubura amahitamo ababyemeye bisanga bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanywa ku gahato ababyanze bakirukanwa no kwimwa amahirwe yo kongera kugaragaza impano bafite.Gusa ngo hari n’abandi babyishoramo ku bw’inyota yo kwamamara no gushaka amafaranga.

Gukoreshwa mu bikorwa bitanga inyungu bagatahana ubusa.Aba batangabuhamya bafatiye ingero ku ifatwa ry’amafoto akunze gufatwa bikarangira ubuyobozi bwungukiye mu kwamamaza ayo mafoto uwafotowe,agataha nta n’itike ahawe.

Kubura ubuvugizi.Uko imyaka ihita indi igataha ni ko hatangizwa ibigo binyuranye bimurika imideli mu Rwanda bamwe  bakabikora binyuranyije n’amategeko nko kwambura abanyamideli,kudahabwa amasezerano y’akazi n’aho bigeragejwe ntibyubahirizwe ,mu gihe bisanzwe bizwi ko hari ihuriro (union) rishinzwe kubakorera ubuvugizi ritubahiriza inshingano.

Related imageHanze y’u Rwanda umwuga wo kumurika imideli utunze abawukora ndetse ukinjiriza igihugu imisoro.

Aba batangabuhamya basoje ikiganiro bemeza ko aho kubatunga ahubwo uyu mwuga urushaho gufatirwaho ingero mbi z’abiyambika ubusa,abasambanyi,abananiranye no gukomeza kudindiza iterambere ryabo.

Urubyiruko runyotewe n’umwuga wo kumurika imideli bibukijwe gushishoza mbere yokuyoboka  uwo mwuga,ababyeyi barasabwa kuganiriza abana by’akarusho Leta ikagenzura cyane imikorere y’ibi bigo (Agencies) n’abikorera bafite aho bahurira no kumurika imideli.

Dorcas -Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *