Ibigwi n’inzira y’inzitane bya Rutanga Eric kapiteni  mushya wa Rayon Sports

Rutanga Eric ni umwe mu bantu bafashe icyemezo gikomeye, amaze kubura umwanya muri APR FC yazamukiyemo ajya muri mukeba Rayon Sports. Rutanga nyuma yo kwiyemeza birangiye abaye kapiteni  mushya wa Rayon Sports.

Rutanga yageze muri Rayon Sports abona umwanya uhoraho agarura icyizere cyo gukina, akundwa n’abafana, agaruka mu ikipe y’igihugu “Amavubi”. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagize byinshi avuga ku buzima bwe.

Yabonye izuba tariki 03 Ugushyingo 1993, mu Bibare ku Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ni umuhungu wa kane mu muryango w’abana batandatu ba Kabengera Ignace na Mukanyarwaya Anathalie ucuruza imyenda mu isoko rya Kimironko. Abavandimwe be Ntarengwa Aimable na Habineza Olivier bose bavugwa mu ruhando rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yize amashuri abanza kuri Remera Protestant, agiye mu mashuri yisumbuye mu 2008 yoherejwe muri Eto Kicukiro binahurirana n’uko iri shuri ryafungaga imiryango abigagamo bajya kuri EFOTECH i Kanombe.

Rutanga wanyuze mu Isonga mu 2012 yasoreje amashuri yisumbuye kuri APEA Rugunga mu ishami ry’amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) n’imishinga yo gukomeza muri kaminuza.

Mu ishuri ry’abana rya APR FC 

Rutanga yatangiriye umupira mu ishuri ry’abana ryari i Remera rya Nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho nyuma ajya mu ishuri ry’umupira rya APR FC rigishingwa mu 2009 aho yari kumwe na ba Yannick Mukunzi n’ubwo batari baziranye.

Ati ’Batoranyije mu mashuri yose mu gihugu, njye nakoreye i Remera, tujya i Kinyinya bashaka abana 30. Bwa mbere mu rugo ntibari babizi ariko kuva twari tugiye kuhaba, nabibwiye mu rugo baransengera, barantoranya mpita mba na kapiteni”.

Nyuma y’umwaka umwe Rutanga yageze mu ikipe yakinye igikombe cy’Afurika cy’abarengeje imyaka 17, ku busabe bwa Richard Tardy wari umuyobozi wa tekiniki wa FERWAFA, ahita ajya mu Isonga FC ahamara umwaka umwe, mu 2013 agaruka mu ikipe ya APR FC.

Rutanga wazamuwe ku busabe bwa Andreas Spier, umudage wari umaze kuzamurwa avuye mu ikipe y’abana yaje kugirirwa ikizere cyo kubanza mu mikino hafi ya yose usibye iy’amakipe akomeye nka Rayon Sports na APR FC ahakinaga Ngabo Albert wari ufite ubunararibonye.

Ati ’Twahasanze abakinnyi bafite ubunararibonye b’Abanyarwanda nka ba Kodo, Iranzi, Migi, tuba aba gatatu mu mwaka wa mbere, mu 2014 dutwara igikombe cya shampiyona n’uwakurikiyeho dutwara shampiyona n’icy’Amahoro’’.

Arakomeza ati’’Nkijyamo dutozwa na Andreas wanadutoza mu ikipe nto, nari mfite umwanya, bashaka kunyijiza mu kibuga buhoro buhoro.Twakina na Rayon Sports nkajya ku ntebe. Ndetse dutwara igikombe cya mbere ni njye watsinze igitego i Rusizi cyaduhesheje igikombe’’.
Rutanga wari utangiye kwigaragaza yaje kubura neza umwanya nyuma y’aho Imanishimwe Emmanuel yari amaze kugera muri iyi kipe bituma asoza umwaka w’imikino wa 2016-2017 akinye imikino 5 gusa.

Ibi byatumye asaba kuva mu ikipe ariko abayobozi bakuru baramwangira. Ati ’’Ntabwo urwego rwanjye rwari rwagabanutse. Ubundi APR FC iyo iguze umukinnyi iba imuharaye pe, uwakinaga basa nk’aho bamwibagiwe. Bitewe n’imyaka nari nkinnyemo n’uko nari mbazi bakimugura nari mbizi ko agomba gukina, njye nababwiye ko nakwigendera ariko Minisitiri ( Gen Kabarebe ) wankundaga aravuga ngo oya, muzagabana imikino’’.

Yungamo ati ’Imanishimwe ntiyari umukinnyi wo ku rundi rwego mvuga ngo nakwigiraho , cyane ko ari imyaka ibiri yari akinnye, njye maze igihe nkina. Najyaga mbwira umutoza nti ubona ndi umuswa ku buryo nabura n’umukino n’umwe nakina? Nawe akabura icyo ansubiza. Ndebye umuntu unshyira ku ntebe kandi tungana nti reka mfate ikemezo aho kuzisanga nsoje umupira ntateye imbere’’.

Rutanga yanze kwirirwa agira uwo agisha inama yo kuva muri APR FC kuko yabonaga hari abamubwira ngo nahagume.

Rutaga avuga ko muri Werurwe 2017, Gacinya Chance Denis wari Perezida wa Rayon Sports yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko bamwifuza, amusaba ko bazongera kuvugana nyuma ya shampiyona. Ibi byakomejwe n’uko AS Kigali yaje kumusaba APR FC, maze abayobozi ba APR FC bafata ikemezo cy’uko bazamutanga muri AS Kigali aho kumureka akajya mu bakeba.

Nyuma yo gufata iki kemezo, Rutanga yaje muri Rayon Sports anagira amahirwe yo kwitwara neza mu mikino yo kwitegura shampiyona, anasubira mu ikipe y’igihugu.

Kimwe mu bintu bikomeye bimusaba gukora ni abafana ba Rayon Sports bakunda intsinzi ari nabyo bituma agomba gukina buri mukino abishyizeho umutima kugira ngo ahaze ibyifuzo by’abafana.

Intangiriro nziza za Rutanga muri Rayon Sports zatangijwe n’igitego yatsinze APR FC tariki 16 Nzeri 2017 ubwo bakinaga mu irushwana ryo kwitegura shampiyona ry’Agaciro, byanatumye nyina ahabwa ibihumbi 100 n’abafana.

Mu bindi Rayon Sports yamuhaye ni ukongera kwigirira ikizere cyo gutsinda imipira iteretse aho kuri ubu ari we wa kabiri utera iz’ibumoso nyuma ya Kwizera Pierrot.

Nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, iyi kipe yahise imwongerera andi masezerano y’imyaka 2 ndetse ahita anagirwa kapiteni.

Kimwe mu byo umupira wamariye Rutanga harimo kubasha kubaka inzu iri ku Kimironko, yigurira imodoka agendamo anabasha gufasha umuryango we, ari nabyo bimutera ishema ku myaka ye.

Rutanga nyuma yo gukina yumva azaba umucuruzi kuko ari byo abona byamuha amafaranga yabona akanya agafasha za centres atari nk’umutoza.

Ubutumwa ku bana bakizamuka,igikuru ni ukugira ikinyabupfura. Nitanzeho urugero, nyuma y’umukino mpita ntaha mu rugo nkaruhuka kuko umupira usaba kuruhuka, ibyo gusohoka ntibimbamo. Ndakina nkataha, nkatekereza icyo ntakoze kugira ngo ikipe yacu itsinde’.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *