I Paris: Dosiye ku ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana rishobora kurangira burundu!

Kuri uyu wa Gatanu tariki    ya 3 Nyakanga 2020,  nibwo Urukiko Rukuru rw’ i Paris rutangaza  niba iperereza ryakozwe ku ihanurwa ry’  indege ya Perezida Habyarimana rihagarara burundu , nk’ uko byari byatangajwe mu mpera za 2018.

Amakuru yagiye atangwa mu Butabera bw’ U Bufaransa yashyiraga mu majwi abasirikare bakuru ba 7 ba FPR/Inkotanyi iyobowe na Perezida Paul Kagame bivugwa ko ari bo bahanuye indege yari itwaye Juvenal Habyarimana imuvanye muri Tanzania imuzanye i Kigali ikaza guhanurwa ku ya 6 Mata 1994 ari nayo mbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Bufaransa mu mwaka w’ i 1998, nibwo umuryango w’ abantu bari muri iyo ndege by’ umwihariko abapilote b’ abafaransa batanze ikirego bavuga ko ihanurwa ry’ iyo ndege rifitanye isano n’ ubwicanyi bwakozwe n’ ibyehebe mu gifaransa bivuga ngo « assassinats et complicités en relation avec une entreprise terroriste ».

Gusa mu mpera za 2018, abacamanza bari bafite iyo dosiye bahise banzura ko nta bimenyetso simusiga bifatika bigaragaza ko FPR ariyo yarashe iyo ndege.

Ku ruhande rw’ imiryango yapfushije abantu muri iyo ndege yakomeje ijurira ariko ikabura gutanga ibimenyetso bikomeye bigeze muri Mutarama 2020, abunganizi babo mu by’ amategeko bahise basaba Urukiko ko rwakwisunga raporo yakozwe n’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) I Arusha muri Tanzania.

Icyo gihe Urukiko rufite iyo dosiye y’ ihanurwa ry’ indege rwahise rutangaza ko icyo kizakemurwa mu mwiherero nyuma y’ amezi atandatu.

Impande zombi (abareze n’ abarezwe) bategereje  icyemezo kiza kuva muri uyu mwiherero kuko biraba bifite uburemere cyane ku mikoranire y’ ubutabera bw’ U Rwanda n’ Ubufaransa ibihugu byagiye bigirana ibibazo bikomeye muri politiki na diplomasi kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi bitewe ni uko Ubufaransa bwagiye bugira uruhare mu gufasha abajenosideri gushyira mu bikorwa umugambi wabo.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *