I Baule: François Mitterrand yifatiye mu gahanga u Rwanda, u Burundi na Zaire

Kuva ku itariki ya 19 kugeza ya 21 Kamena 1990, mu gace ka  Baule mu Bufaransa nibwo Perezida  François Mitterrand yateranyaga abaperezida b’ ibihugu bya Afurika ashishikariza u Rwanda, u Burundi na Congo-Kinshasa guteza imbere demokrasi.

Mu ijambo rya Perezida  François Mitterrand yabwiraga cyane cyane abaperezida Habyarimana, Buyoya na Mobutu gukurikirana urugero rwa demokrasi y’ u Burayi bw’ I Burasirazuba nyuma yo gutsinda imiyoborere ya gikomisiti.

Mu imbwirwaruhame rya Perezida  François Mitterrand afungura iyi nama yashimangiye ahanini ku impinduramatwara ya politiki (guteza imbere amashyaka menshi) ndetse no kongera inkunga y’ Ubufaransa kuri ibyo bihugu ariko mu gihe bubahirije ingingo yo kwemerera amashyaka menshi gukorera mu mudendezo.

Abaperezida Habyarimana, Buyoya na Mobutu ntabwo bashoboye kumva neza icyo gitekerezo cya Mitterand kuko ibihugu byabo byari bitegetswe n’ ishyaka rimwe.

Ishyaka MPR rya Mobutu niryo rya rukumbi muri Zaire (DRC), MRND ya Habyarimana naryo niryo ryari ku ntebe mu Rwanda naho UPRONA ya Pierre Buyoya ryari ryiganje mu Burundi.

Iyo nama yasojwe François Mitterrand ategetse ko igihugu kitazitabira no kubahiriza politiki y’ amashyaka menshi kitazaterwa inkunga y’ iterambere n’ ikimenyimenyi yahise akuriraho amadeni ibihugu bya Cameroun, Congo, Côte d’Ivoire na Gabon.

Isesengura ryakomeje gukorwa ryagiye rigaragaza ko ibi Mitterand yifurizaga Afurika yise impinduramatwara ya politiki n’ ishingwa ry’ amashyaka menshi byari umutego ugamije gucamo abantu ibice kubateza intambara z’ urudaca bityo Ubufaransa bukomeze bubayobore mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mitterand yabonaga ko igihe cy’ ubukoloni cyarangiye aho yavugaga ko igiye cyo gukoloniza ibihugu kirarangiye ariko ngo ntabwo ubukoloni bwapfuye hagiye kubaho ubukoloni bw’ imikorere n’ inyungu ziyishamikiyeho.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *