Burundi :HRW irakemanga itorwa rya Gen. Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’ Intebe

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu. Humana Rights Watch watangaje ko kuba Gen. Alain Guillaume Bunyoni yahawe umwanya wo kuba Minisitiri w’ Intebe ari ikimenyetso simusiga ko Leta y’ iki gihugu igiye gukomeza kwikiza opozisiyo nk’ uko byatangiye kugararagara kuva muri 2015.

Iyi ntero ivuga ko Leta ya  Perezida Evaritse Ndayishimiye igiye gukomereza aho Pierre Nkurunziza yagejeje yashimagiwe n’ Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo Hagati, Lewis Mudge ubwo yagira ati” Uyu Bunyoni niwe yahaye polisi amategeko yo kurasa no guhohotera abatavugaga rumwe na Leta ya Nkurunziza ntabwo niyumvisha ko hari icyiza azakorera abarundi”.

Yakomeje kandi asobanura ko mu gihe habagaho imyigaragambyo yamagana ko Pierre Nkurunziza yiyamamariza kuyobora manda ya 3 , Gen. Alain Guillaume Bunyoni yari Minisitiri ufite umutekano mu nshingano ze.

Kugeza magingo aya, GEN. Bunyoni ari ku rutonde rw’ abasirikare bakuru ndetse n’ abayobozi 18 b’ abarundi bafatiwe ibihano na Leta Zunze za Amerika n’ Umuryango w’  Ubumwe z’ Uburayi (EU )byo kuba badashobora kugandagiza ikirenga muri ibyo bihugu.

Si ibyo gusa kuko HRW ikomeje gukemanga imikorere mishyashya ya Perezida Evariste Ndayishimiye aho uyu muryango uvuga ko nta mpinduka zizabaho ngo ahubwo bizarushaho kuba bibi bitewe n’ imbwirwaruhame yatanzwe n’ uyu mu Perezida nyuma y’ irahira rye.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *