Hon. Bamporiki yavuze ku mukinnyi w’u Rwanda uherutse kwambikwa impeta n’uwo bahuje igitsina(Abatinganyi)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard abona iyi Minisiteri itahagurutswa n’umukinnyi w’u Rwanda uherutse kwambikwa impeta n’uwo bahuje igitsina.

Hon. Bamporiki Edouard ahangawe izuba riva | celebz Magazine

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ikina Basketball, Tierra Monay Henderson yambitswe impeta n’umukobwa mugenzi we witwa Amanda Thompson.

Iki gikorwa cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi 2021 nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Kapiteni Tierra Monay.

Abantu benshi babaye nk’abakangaranye bamaze kumenya inkuru y’urukundo rwa Kapiteni Monay na Amanda, bamwe bavuga ko ari ishyano ryabaye, gusa ku rundi ruhande hari ababashyigikiye, bemeza ko ibyo bakoze ari uburenganzira bwabo, cyane ko nta n’itegeko ribibabuza.

May be an image of 3 people, people standing and indoor

Hon. Bamporiki nk’umwe mu bayoboye Minisiteri ifite gusigasira umuco mu nshingano, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda ejo tariki ya 21 Nyakanga 2021, yasabwe kugira icyo avuga ku gikorwa Kapiteni Monay na Amanda bakoze, abazwa niba ntacyo bari bugikoreho.

Yasubije ati: “Minisiteri ntiyahagurutswa n’abana bikoreye ibintu ku giti cyabo uko babyumva, keretse tubona hari benshi batangiye kubyandura.”

We abona nta gikuba cyacitse kuko ibyo aba bakobwa bakoze nta tegeko bishe. Ati: Buriya mu Rwanda igikuba gicika iyo itegeko ryapfuye…Ntabwo rero ikintu cyose kizajya kiza ngo duhaguruke ngo umuco wacu uracitse.”

Ubutinganyi : Captain w'Amavubi mu bagore bakina Basketball yambitswe impeta  n'umugore mugenzi we (Amafoto) – KigaliHit.rw

Hon. Bamporiki ntiyemera ko ibyo Kapiteni Monay na Amanda bakoze ari umuhango kuko ngo Abanyarwanda bafite uko bakora umuhango, ku w’ubukwe bakarambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana. Abona ko ibyo bakoze ari ukwifotoza, bityo ngo ntibikwiye gutuma abantu bacika ururondogoro.

Izindi nkuru bisa

 

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *