VIDEO:Hidaya umukobwa w’umuhanga mu gucuranga guitar wifuza kubibyaza inyungu

Hidaya  Mudakemwa Meghan  ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 ufite impano yo kuririmba no gucuranga guitar by’akarusho wifuza no kubibyaza inyungu.

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebzmagazine.com twaganiriye Hidaya  Mudakemwa Meghan utanga icyizere kuri muzika y’ejo hazaza.

Mudakemwa avuka mu muryango w’abana 2 akaba imfura.Yakuze akunda muzika by’akarusho kuririmba ahitamo no kwiga ibicurangisho birimo guitar  kugira ngo bizamufashe kuririmba anicurangira.

Yemeza ko yagiye ahura n’imbogamizi zirimo abamuca intege bamubwira ko umwana w’umukobwa ataberewe no gucuranga gusa ngo niwe uzi igikwiye.

Yihaye intego yo kurushaho kubikora ndetse ngo yifuza kumenyekanisha u Rwanda ku rwego rw’isi.  Mudakemwa Moghn amaze imyaka ibiri aririmba anacuranga guitar ngo ashyigikirwa n’ababyeyi be kandi afite inzozi zo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Video-Ikubiyemo ikiganiro kirambuye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *