Haruna Niyonzima yasezewe mu cyubahiro n’ikipe ya Yanga Africans ahabwa igikombe cy’ishimwe [AMAFOTO]

Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yasezewe bwa nyuma mu cyubahiro mu ikipe ya Yanga Africans yakiniye imyaka umunani, umuhango wanitabiriwe n’umuryango we.

Byari mu mukino wa Shampiyona ya Tanzania iyi kipe ikunzwe n’abatari bake yatsinzemo ibitego 2-0. Ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Feisal Salum Abdalla.

Ni mugihe Haruna Niyonzima we yinjiye mu kibuga mugice cya kabiri cy’umukino asimbuye Zawadi Mauya.

Mbere y’umukino abakinnyi n’abagize staff n’abandi bayobozi barimo n’umugore we warikumwe n’umwana babyaranye w’umuhungu bifotoranyije na Haruna bamabaye imipira iriho amagambo yo kumushimira.

Deus Keke basanzwe bakinana yatangaje ko ababajwe nuko abuze umuntu ukomeye muri ruhago yagize ati“Ndamwifuriza ibyiza byose aho azajya hose, Yanga Sc ni ikipe y’abenegihugu kandi ni umwene gihugu bityo hano ni murugo kuko yahakiniye imyaka myinshi, twababajwe cyane no kugenda kwe yari umukinnyi ukomeye kuri twe ariko ikintu cyose gitangira kigira n’iherezo. “

Nyuma y’umukino n ibwo habayeho umuhango wo ku musezera ku mugaragaro bamwe bafata ijambo bamushimira uyu mukinnyi wubahwa cyane muri igihugu cya Tanzania kubera ibigwi bye nuko yakinaga bita [Fundi wa soccer].

Haruna Niyonzima yageze mu ikipe ya Yanga Africans mu mwaka 2011 avuye mu ikipe ya APR Fc.

Mu myaka umunani yakiniye ikipe ya Yanga Africans, yatwaranye nayo ibikombe bitanu bya shampiyona ya Tanzania, bibiri by’igihugu, Community shield cup, inshuro eshatu na CECAFA Kagame Cup imwe.

Mu 2018 Haruna Niyonzima yatandukanye na Yanga Africans yerekeza muri mu keba Simba Sc, abasha gutwara nayo ibikombe bibiri bya shampiyona mbere nyuma yo kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, akayivamo asubira muri Yanga mu mwaka 2020.

Haruna Niyonzima yasezewe muri Young Africans ahabwa igikombe cy’ishimwe

Byari agahinda mu gusezera Haruna Niyonzima wakiniye ikipe ya Yanga imyaka igera mu munani

Haruna Niyonzima yashimiye ikipe yakiniye imyaka myinshi avuga ko nawe azi neza ko ikipe ya Yanga ikundwa no mu Rwanda

Haruna yashimiwe arikumwe n’umuryango basanzwe babana mu gihugu cya Tanzania

Numero 8 ntizibagirana mu ikipe ya Yanga Africans

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *