Haruna Niyonzima yabonye indi kipe

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Amavubi Haruna Niyonzima uherutse gusezerwaho n’ikipe ya Yanga Africans yamaze kwerekeza mu ikipe ya As Kigali nkuko yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ni amagambo banditse bamuha ikaze uyu mukinnyi wigeze kuyikina ndetse ari na Kapiteni wayo, aho bashimangiye ko azayikinira mu gihe kingana n’umwaka umwe

Mu mwaka 2019-2020 Haruna Niyonzima yakiniye ikipe ya As Kigali ayivamo yerekeza mu ikpe ya Young Africans yakiniye imyaka irenga umunani, muricyo gihe uyu mukinnyi wanyuze muyandi makipe akomeye arimo na APR Fc yayifashije kuyigeza mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *