Kigali: Hafashwe abantu bavuye muri Rusizi kandi iri mu kato

Mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Kigali hafashwe abantu batatu bavuye mu Karere ka Rusizi mu buryo budasobanutse mu gihe aka karere kashizwe mu kato bitewe n’ abarwayi ba Corona VIRUS bagenda bahagaragara.

Inkuru igera kuri Celebzmagazine.com yemeza ko muri aba bantu bafashwe n’ inzego z’ umutekano biturutse ku bufatanye n’ abaturage bo mu Kagali ka Kigali.

Umwe muri abantu bafashwe  ni umugore  bivugwa ko yari yaragiye kwivuza mu kinyarwanda kubera ikibazo cyo gupfusha abana bakivuka muri Rusizi mbere y’ uko icyorezo Covid-19 cyari kitaragaragara mu Rwanda.

Byumvikane ko uyu mugore yaje guca y’ ubusamo atega mu buryo buruhanyije cyane  kugeza ageze I Kigali, gusa mu makuru duhabwa n’ umugabo we avuga umugore we yamubeshye ko yarembye ndetse ahabwa transfer n’ ibitaro byo mu Bushenge imuzana CHUK.

Nyamugabo yaje guperereza abaza ku bitaro byo mu Bushenge bamubwira ko nta mugore we bigeze babona ndetse ko nta na transfer yo kumujyana I Kigali yahawe.

Si ibyo gusa,  kuko nyamugore yabeshye umugabo we ko kugira ngo agere I Kigali yazanywe n’ imbangukiragutabara ariko byose byaje kuba impfabusa kuko ikinyoma kirihuta ariko ntikirama dore uyu mugore unatwite yahise afatwa n’ abashinzwe umutekano kugeza magingo aya we n’ abagenzi be  bari mu kato mu bitaro by’ I Masaka.

Ibi bibaye mu gihe hongeye kugaragara abandi barwanyi ba Covid-19 bagera kuri 7 muri Rusizi, imibare yemezwa na MINISANTE.

Albert Rugwiro/Celebsmagazine .com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *