Habonetse umuti “Remdesivir” ushobora gufasha abantu gukira coronavirus 

Ubu hari ibihamya “biboneka neza” ko umuti wa Remdesivir ushobora gufasha abantu gukira coronavirus nk’uko bivugwa n’abahanga mu by’ubuzima muri Amerika.

Agacupa ka remdesivir

Baravuga ko uyu muti ugabanya igihe ibimenyetso by’iyi ndwara bimara kuva ku minsi 15 kugera kuri 11 nk’uko ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bitaro bitandukanye ku isi bibyerekana.

Mu cyumweru gishize, amakuru OMS/WHO yashyize kuri internet yavugaga ko uyu muti utari gukora, gusa ayo makuru bahise bayavanaho nyuma y’igihe gitoya.

Amakuru arambuye kuri uyu muti ntabwo aratangazwa, ariko inzobere zivuga ko cyaba ari igisubizo cyiza niba byemejwe ko uvura, nubwo utaba uje kurangiza iki cyorezo.

US says remdesivir shows 'clear-cut' effect in treating coronavirus

Bavuga ko uyu muti ushobora gukiza ubuzima bwa benshi kandi ukagabanyiriza ibitaro akazi ko kwakira no kwita ku barwayi.

Remdesivir ubundi yakozwe ari umuti wo kuvura Ebola. Ni umuti urwanya virus, wibasira utunyangingo virus ikenera kugira ngo yiyongere mu turemangingo tw’umubiri wacu.

Ikigo cya Amerika National Institute of Allergy and Infectious Diseases (NIAID), cyakoze igerageza ryawo ku bantu 1,063. Bamwe muri bo bahawe uwo muti, abandi bahabwa utari wo neza (placebo).

Dr Anthony Fauci utegeka NIAID agira ati: “Ibyavuyemo ni uko Remdesivir igaragaza neza ko igabanya igihe cyo gukira iyi ndwara”.

Nta muti cyangwa urukingo biraboneka bivurwa Covid-19 kugeza ubu, mu kuyivura abaganga bavura ibimenyetso byayo ubwirinzi bw’umubiri nabwo bugahangana na virus kugeza umuntu akize cyangwa byanze.

Dr Fauci yavuze ko ibyavuye mu igerageza byerekana ko uyu muti “ushobora kuzibira iyi virus”, ibi bikaba “bifungura umuryango ku kuba hashobora kuboneka uburyo bwo kuvura abayirwaye”.

Ntiharamenyekana neza abo uyu muti ufasha. Niba ari abagombaga gukira n’ubundi ukiza vuba cyangwa unafasha abantu barembye bakoroherwa.

Ntibiramenyekana kandi niba ukora cyane mu bakiri bato cyangwa abakuze, niba ufasha abasanzwe bafite n’izindi ndwara cyangwa abatazifite, cyangwa niba ufasha gusa abo virus itaraba nyinshi mu mubiri.

Ibi ni ibibazo bizasubizwa mu gihe hazatangazwa amakuru yose kuri uyu muti.

S/BBC

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *