Gutinya Donald Trump byateye abaperezida ba Afurika gutamagana ivanguraruha-Abdoulaye Bathily

Intero ivuga ko abaperezida ba Afurika banze kugaragaza ko badashyigikiye ubwicanyi bushingiye ku ivanguraruha rikorerwa abaribura muri Leta Zunze za Amerika ryashimangiwe n’ umunyapolitiki , Abdoulaye Bathily wahoze ari Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Senegal.

Mu kiganiro na RFI, Abdoulaye Bathily yagize ati «  Amahame ya demokrasi ni amwe  mu bihugu bya Afurika hafi ya byose kuko ntabwo abaturage bemerewe kwigaragambya ariko na none abaperezida ba Afurika bararuciriye bararumira kuko ntibashaka kwiteranya n’ Ibihugu bikomeye nka Amerika ndetse n’ ibindi byo ku mugabane w’ I Burayi”.

Uyu mukambwe w’ inararibonye muri politiki mpuzamahanga yemeza ko George Floyd yishwe azira ko ari umwirabura gusa kandi ibyo byamukorewe bimaze guhitana abantu batazwi umubare.

Ati” Ivanguraruhu n’ umwihariko w’ abanyamerika ariko gutorwa kwa  [Donald] Trump byagaragaje ko abahezanguni ba bazungu bashatse kurwanya intsinzi ya Obama ndetse banikanga ko uburenganzira bw’ abirabura bushobora kurushaho kuboneka”.

Ku byerekeye abazungu bifatanyije n’ abirabura mu rugamba rwo kwamagana ivanguraruhu ribakorerwa, Abdoulaye Bathily yavuze ko ibyo bigaragaza ko hari intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Imyigaragambyo ikomeye yamagana ivanguraruhu yabaye  muri Amerika no mu bindi b’ ibihugu byo ku mugabane w’ I Burayi ariko muri Afurika hagaragaye abantu bacye cyane bamagana ubwicanyi bwakorewe George Floyd nabwo ni mu mijyi 3 gusa I Dakar, I  Lagos, I  Nairobi ndetse no muri Afurika y’ Epfo.

Usibye Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo ndetse na Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Bumwe(UA),  Moussa Faki Mahamat ntawundi Perezida wo muri Afurika wagize icyo atangaza.

Gaston Rwaka

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *