Gukunda U Rwanda akoresheje ivugabutumwa nibyo byaranze ubuzima bwa Bishop Leo Rucibigango

Nyuma yo gutabaruka amaze imyaka 52 yogeza ubutumwa bwiza ku isi yose by’ umwihariko muri Uganda no mu Rwanda, abantu batandukanye babanye na  Musenyeri Leo bemeza ko yari umukozi w’ Imana w’ intangarugero kandi utashakiraga indamu mu murimo yahamagariwe.

Iyi ntero ikomoza k’ ubutwari n’ amateka bya Musenyeri Leo Rucibigango yashimangiwe na Bishop Canisius Karagire mu kiganiro kirambuye yagiranye na Celebzmagazine.com.

Imva n’ imvano y’ uburyo yamenye Bishop Leo Rucibigango

Bishop Canisius Karagire  yavuze ko ku ikubitiro yatangiye kumenya Rucibigango mu mwaka w’ I 1975 bitewe n’uko yari inshuti cyane n’ abaramu be(abasaza b’ umugore we).

Karagire yagize ati” Mu ncamake sebukwe wa Musenyeri Rucibigango yari umuvandimwe wa mama wanjye umbyara , ariko ndibuka neza ko naje kumenya neza uyu mugaragu w’ Imana muri 1979 ubwo yahungukaga muri Uganda avuye I Nairobi muri Kenya icyo gihe yari yarahunze kuko Perezida Idi Amin yari yaramushyize ku rutonde rw’ abantu bagomba kwicwa azira kuvuga ubutumwa bwiza  n’ ibindi bitekerezo  byubaka yari afite dore ko Idi Amin yifuzaga ko mu gihugu cye habaho Isilamu gusa”.

Yakomeje kandi anavuga ko usibye iryo vugabutumwa , Musenyeri Leo Rucibigango yari umuntu warangwaga n’ ukuri, ubupfura,..byose  bishingiye k’ urukundo rw’ Imana.

Bishop Canisius Karagire wakoranye na Bishop Leo

Karagire, ati ”Mu gihe twari ingimbi , Musenyeri Leo yari umugabo w’ igikwerere wari ufite umuriro w’ Imana abwiriza ibice byose bya Uganda icyo yakoranaga na Full Gospel Church I Makerere iyo Minisiteri bakundaga kuyita Mungu Mwema ndibuka ko icyo gihe nibwo navutse ubwa kabiri”.

Aha akomeza kuvuga kandi ko ubutwari , ishyaka n’ urukundo basomaga mu myitwarire myiza ya Musenyeri Leo nibyo byatumaga bamwegera cyane banamutega amatwi.

Musenyeri Rucibigango yakundaga Afurika by’ umwihariko u Rwanda

 Bishop Karagira nk’ umuntu wari uzi Musenyeri Rucibigango kuva mu ntangiriro ya za 1980 kandi basenganye amasengesho yo kubohora u Rwanda yemeza uyu mukozi w’ Imana atahishaga ko ari umunyarwanda ngo kuko mu myiteguro y’ urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no mu ntambara nyir’ izina atahwemaga kwerekana gushyigikira no kwitanga.

Ati”Uyu mugabo{Leo Rucibigango} yaranzwe n’ ukuri ndetse akanahora ashishikariza abantu cyane yane urubyiruko gukorera Imana kuko yari azi neza ko abakiri bato bagendeye mu bushake bw’ Imana kubohora u Rwanda bizashoboka vuba na bwangu”.

Gufasha abakene n’ abarwayi, abapfakazi n’ imfubyi ni bimwe mu bikorwa bifatika byaranze ubuzima bwa Musenyeri Leo Rucibigango watabarutse ku ya 24 Mata 2016.

Uhereye iburyo Bishop Leo Rucibigango na madamu we

Inyito Restoration Church umwimerere wa Bishop Rucibigango

Abakurikiranira hafi amateka y’ amatorero mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bemeza ko Musenyeri Leo Rucibigango afatanyije na Bishop Canisius Karagire ndetse na Donat Kontake ari bo bise iryo torero Restoration Church ubwo bari bicaye hafi y’ Umurenge wa Nyarugenge.

Kimwe n’ abandi bakozi b’ Imana bashoboye kuganira na Celebzmagazine.com, Bishop Canisius Karagire arahamya ko  Bishop Rucibigango yagize uruhare 70% kugira ngo Restoration Church ibe ishinze imizi mu Rwanda ndetse no mu bindi b’ ibihugu ibarizwamo kugeza magingo aya.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *