Gukunda kubyina byatumye inzozi ze ziba impamo

Anthony Mmesoma Madu ni umusore w’ imyaka 11 y’ amavuko akomoka muri Nigeria aherutse kubona buruse yo kuja kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abiheshejwe n’ impano ye yo kubyina.

Mu ntangiro ya byose uyu musore yagaragaye abyinira mu mbuga imwe aho mu Mujyi wa Lagos akaba yabyinaga mu mvura nyinshi cyane ariko ku bw’ amahirwe hari gafotozi warimo amufata amashusho ndetse azakuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo mashusho akimara kwamamara nibwo urwego rwitwa Ballet Theater rwo muri Amerika rwifuje guhura na Anthony Mmesoma Madu kugeza aho uyu musore ajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kwiga anishyurirwa buri kimwe cyose.

Amakuru dukesha RFI, yemeza ko umukinnyi wa filime ukomeye muri Holly Hood , Viola Davis niwe ukomeje gufasha Anthony Mmesoma Madu.

Anthony Mmesoma Madu mu mbyino zikaze

Anthony Mmesoma Madu ni umwana wakomeje kubwira abantu baturanye ndetse n’ abana bigana ko kubyina bizamugeza aho ababyeyi be batashoboraga kumugeza kandi koko bitangiye kuba impamo.

Abakurikiranira hafi amateka ya Anthony Mmesoma Madu bemeza ko uyu musore yagiye atozwa na Daniel Ajala uzwiho ubuhanga mu kwigisha kubyina.

Anthony Mmesoma Madu abyina mu mujyi wa Lagos

Aya makuru yemeza kandi  ko kuva muri 2017, Daniel Ajala yahinduye inzu ye inzu yigishirizwamo kubyina aho muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *