Gufata neza Guy Bukasa ntibyamubujije kurangizanya na Gasogi United

Ntabwo byoroshye kumva ko nyuma y’ umwaka umwe gusa kuva aho ikipe ya Gasogi united yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda muri 2019,igasinyisha umutoza Guy Bukassa watozaga AS Nyuki yo muri RDC ndetse akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ya RDC U23 kugira ngo ayibere umutoza mukuru.

Uyu mutoza Bukasa wari wavuye muri Congo-Kinshasa azamuye AS Nyuki Yafashije ikipe ya  Gasogi yari ikizamuka ihita iza ku mwanya wa 9 muri shampiyona y’ igihugu cy’ U Rwanda.

Mu kiganiro n’ itangazamakuru kuwa 2 Nyakanga 2020, Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yumvikanye ahuzagurika ubwo atashakaga kwerura ko umutoza w’ ikipe ye Bukasa Guy yaba yasezeye akagana muri Rayon Sports.

Isesengura rya Hakizimana Rachid ukurikiranira hafi  iby’ umupira w’ amaguru ryemeza ko Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatunguwe no kugenda kuri uyu mutoza nubwo yari amaze igihe gito irangiye.

Ati” Mu minsi mike irangiye uyu mutoza yari yavuganye na KNC ko bazongera gukorana ariko uyu mutoza nubwo yavuganaga na Gasogi ku ruhande Rayon Sports yari imaze iminsi imurambagiza, nsanga rero KNC abonye isomo rya mbere muri ruhago kuko nubwo yafataga uyu mutoza neza we yakurikiye aho afite inyungu ziri hejuru”.

Abakurikiranira hafi amakuru ya ruhago mu Rwanda bemeza ko uyu mutoza Guy Bukasa ari umuhanga mu bikorwa bye aho Gasogi United yamuhembaga amadorari 1500 y’ amanyamerika buri kwezi  imuha icumbi n’ ibindi bituma agira motivation ariko amaze kuvugana na Rayon Sports ikamuha ibihumbi bine by’ amadorari buri kwezi yahise ava hasi.

Aya makuru akomeza kwemeza ko Rayon Sports yashikirije uyu mutoza amafaranga y’ amezi abiri cya rimwe.

Uhereye ibumoso KNC, Guy Bukassa

Gusa haracyari kare kugira ngo tugire icyo dutangaza kuko n’ ikipe ya Gasogi iracyafite amahirwe menshi kuko iki ni igihe cyo kugura abakinnyi bashya ndetse n’ umutoza ushobora kurushaho kuyiteza imbere ariko bitabaye uko ikipe ishobora kwisanga hasi cyane.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *