Gucengerwa n’ inganzo ya Kamaliza byatumye Charlotte Murekatete atangira kuririmba nk’ umunyamwuga

Ku myaka 26 y’ amavuko Umuririmbyi Charlotte Murekatete yemeza ko kubera kumva no gukunda indirimbo za  Mutamuliza Annonciata wamenyekanye ku izina rya Kamaliza byamuteye gutera ikirenge mu cye.

Ibi byashimangiwe na Charlotte Murekatete mu kiganiro kirambuye yagiranye na Celebzmagazine.com ku murongo wa telefoni ubwo yemezaga ko nubwo yari akiri muto mu igihe cya Kamaliza ntacyamubuza kumva indirimbo ze.

Yagize ati” Iyo Kamaliza azakuba akiriho nibwo nari guhishura impano namuha ariko kugeza magingo aya nzakomeza kumukunda kandi ngendera ku nganzo ye kuko nsanga uburyo yakoraga muzika ye yararenze tu!”

Uku gukunda ibihangano bya Kamaliza rero byatumye Charlotte atangira gukururwa na muzika kugeza igihe yiyemeza gutangira kuririmba.

Ku ikubitiro , Charlotte yatangiye kuririmba mu itsinda Inkesha Culture Troup  bakorera I Gikondo ariko buhobuhoro akimukira mu Mujyi wa Huye naho yakomeje akunda muzika kuko niho yahuye na Rasmuda akaba numwalimu wa muzika ndetse n’ umuhanzi ukomeye batangira gukorana bya hafi.

Charlotte yatangarije Celebzmagazine.com ko uko bimeze kose guhura n’ umuhanzi Rasmuda byamubereye byiza cyane kuko ni umwe mu bantu bamutera imbaraga zo gukunda muzika muri rusange harimo kuririmba, guhimba indirimbo ndetse no kuba umucuranzi w’ umunyamwuga.

Charlotte Murekatete

Ati” Uko iminsi igenda n’ uko nanjye ngenda niyumvamo ibintu by’ ubuhanzi kuko nkunda muzika ariko mpa numva nakina fileme usibye ko comedies zo narazikinnye”.

Ku musozo w’ ikiganiro Umuririmbyi Charlotte Murekatete yagiranye na Celebzmagazine.com yavuze ko nubwo urugendo ari rurerure nta kabuza ko afite icyizere cyo kuzabyaza umusaruro impano yawe na Rurema.

Yanashimangiye kandi ko akunda umuco gakondo nyarwanda ahereye ku ndirimbo, imigani , ibyivugo n’ imbyino ngo kuko asanga birimo ubutunzi budasanzwe  ku buryo umuntu wese ukunda igihugu yari akwiriye kubyiyumvamo.

Ati “ Ijya gutera uburezi irabwibanza”

Charlotte Murekatete siwe munyarwandakazi we nyine ukunda Kamaliza ndetse unasubiramo ibihangano bye kuko abaririmbyikazi benshi hano mu Rwanda bamenyekanye bemera uyu nyakwigendera mu buryo budasubirwaho.

“Laurette”, “Irungu”ni zimwe mu ndirimbo za Kamaliza Charlotte amaze kuririmba , nk’ uko bigaragara kuri Youtube.

Uyu muhanzi na none ushobora kumukurikirana kuri youtube mu ndirimbo ” Izuba Riranze “Classic Version .

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *