GISAGARA:Imiryango105  ifite abana bafite ubumuga yahawe ibiryamirwa n’ ibikoresho by’isuku

Imiryango 105 ifite abana bafite ubumuga butandukanye bafashwa n’ umushinga “Kabeho Higiro”wa Caritas  Diyoseze  Gatorika ya Butare  bo mu murenge wa Nyanya mu karere ka Gisagara Paruwase ya Higiro bashyikirijwe inkunga y’ibikoresho bitandukanye by’isuku birimo matelas,imikeka ,ibiringiti n’amabase.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bafashwa n’umushinga “Kabeho Higiro” bavuga ko mbere yo gufashwa n’uyu mushinga ubuzima bw’abana babo bwari buri mu icuraburindi ndetse ko n’imiryango  yabo yari yugarijwe n’ubukene kuko bahugiraga mukwita kuri aba  bana ntibabone uko bakorera imiryango yabo ariko ko ubu ubuzima bwahindutse kuko bahabwa ubufasha butandukanye burimo no kuvuza abana babo.

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga   

Umuyobozi wa Caritas  Diyoseze Gatorika ya Butare ,Padiri Kwitonda Gilbert asaba aba babyeyi gukoresha neza ibikoresho bahawe bita ku bana babo ndetse bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’uyu mushinga bakiteza imbere dore ko mu bikorwa bakorerwa harimo no kugurirwa ubutaka bagahabwa imbuto bagahinga ngo biteze imbere.

Padiri Kwitonda Gilbert , umuyobozi wa Caritas  Diyoseze  Gatorika ya Butare

Umushinga “Kabeho Higiro” umaze imyaka 3 ufasha imiryango  ifite abana bafite ubumuga , mu miryango  105 ifashwa na wo ,umaze kubakira imiryango 5 itari ifite aho kuba.

Iyi miryango kandi ihabwa ubufasha butandukanye burimo ubwisungane mu kwivuza ,ibiribwa ,amata ku bana bagaragaweho imirire mibi,imyambaro ,amatungo ndetse n’ibikoresho by’isuku bitandukanye .

Andi mafoto

Exif_JPEG_420

Aline Nyampinga

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *