Ku bufatanye n’inzego z’umutekano ,inzego z’ibanze na Dasso mu karere ka Gisagara hafashwe abantu 77 ,barimo 30 bo mu karere ka Huye baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere n’abandi 47 bo mu karere ka Gisagara bafashwe basengera ku mugezi ahazwi nko muri Nyiranshura uherereye hagati y’akagali ka Bweya mu murenge wa Ndora n’akagali ka Munazi mu murenge wa Save barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 .
Gasengayire Clemence , umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage -Photo internet
Bamwe mu baturage bafashwe bavuga ko baje gusenga batazi ko bahahurira ari benshi nyuma ngo bisanga babaye benshi,bemera ko ari amakosa bakoze bakavuga ko bagiye kwirinda kujya gusengera ahatemewe bagasengera mu ngo zabo bagafatanya n’abandi banyarwanda kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Abaturage bafashwe
Gasengayire Clemence ,Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko abafashwe bari buhanwe bagacibwa amande hakurikijwe amategeko.
Ati”Turabaganiriza tubagire inama ariko n’ibihano birateganijwe ku bantu bica amabwiriza yo kurwanya Covid-19.”
Andi mafoto Amafoto
Aline Nyampinga-Celebzmagazine.com