Gisa Cyinganzo wahoze ari imbata y’ibiyobyabwenge yavuze ko ashima Imana yamugaruye mu buzima

Gisa Cyinganzo yavuze ko inshuti ze zamushutse zikamushora mu biyobyabwenge, aba nk’utawe mu rwobo rurimo inzoka y’ uruziramire ariko akaruvanwamo n’Imana yamuremye kandi yamuhaye impano kuva kera.Gisa James uzwi nka Gisa Cyinganzo mu muziki nyarwanda, ari mu bahanzi bakunze gufungwa inshuro nyinshi bavugwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Gusa nubwo uyu muhanzi abyiyemerera ko yanyweye ibiyobyabwenge bikomeye byo mu bwoko bwa Hiroyine na Kokayine, ngo ibyo byose yabishowemo n’inshuti ze zabaga muri Amerika. Yagize ati «Ngewe byombi narabifataga… hari abana b’inshuti zanjye baba USA, bakaza muri vacance(ibiruhuko) bazanye package (udupfunyika) za heroine na cocaine. Ndetse bo rimwe na rimwe baranabicuruzaga. »

Gisa Cyinganzo ibi yabivugiye mu kiganiro Yago TV Show yagiranye n’umunyamakuru Yago anatangaza ko hari igihe cyageze ntamenye ko yamamaye mu Rwanda akumva ntacyo bimubwiye. Uyu musore uzwiho kugira ijwi rihariye kandi ryumvikana neza mu matwi y’abantu, yakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye zamenyekanye nka ; Kunkombe, Uruyenzi, Amarira yuruhinja (hamwe na Ama  G The Black) n’izindi nyinshi zakunzwe. Uyu musore ugaragara nk’uwahindutse yavuze ko ibi yabijyiyemo nk’ugerageza ariko ashutswe. Ati «Nari umwana sinari inzo ibyo ndimo kuko narimo ntestinga (ngerageza) kuko najyendeye mu kigare. Kumbe banyohereje ikuzimu.»

Ubu Gisa Cyinganzo nta gihe kirekire amaze avuye muri gereza ashinjwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yafunguwe tariki ya 17 Mata umwaka ushize wa 2019 nyuma yo kumara hafi imyaka ibiri i Mageragere kuko yari yafunzwe mu mpera za 2017. Gisa wakunze kugaragara mw’ishusho itari nziza nk’umuhanzi wakunzwe n’abanyarwanda, ubu avuga ko ibyo byose byarangiye kandi ko Imana ari yo yamukuye muri iyo foto yabagamo. Yagize ati «Ariko ni izina ry’Imana yo mu ijuru…, iriya foto ehh, Imana rwose yarakoze. Uzi guhitinga (kwamamara) ntubimenye ? bakavuga ngo nguriyaa !! ariko simbimenye sinabyumve, nambaye ikibodaboda ntanubwo nziko bari kundeba.»

Gisa ugaragaza ko Imana yo mu I juru ari yo yonyine akesha kuba yararetse ibiyobyabwenge burundu, avuga ko yo idakora nk’abantu. Mu marangamutima menshi yahise aririmba indirimbo ihimbaza Imana irimo amagambo agira ati «Ariko Mana, oya nturi nka bo !! ariko Mana ntukora nka bo. » indirimbo ikomeza igira iti «Mu mapfa, umpa aho mpahira aho nyura hose umbera ingabo inkingira ndiho kuko uriho, ndiho kuko uriho Mana yanjye, iyo hataba wowe mba nkibunza imitima.»

Mu gusoza ikiganiro, Gisa Cyinganzo yavuze ko urubyiruko rwagakwiye kumureberaho rukumva aho yavuye nuko ameze ubu. Akomeza avuga ko kuri we kuba atagifata ibiyobyabwenge, abishimira Imana kabone nubwo atakomeza kwamamara. Yavuze ko umuntu ufata ibiyobyabwenge adashobora kurya cyangwa kunywa kuko aba yumva ashaka ibiyobyabwenge gusa.  Ati «Rubyiruko nyabuneka muzibukire ndakabagira inama muzibukire. Ariko se rubiruko, murashaka kujya munywa aka juice na biswi byonyine mu buzima bwanyu ? ntabwo waba ukomeye… ariko ubu urabona ndi strong(ndakomeye) nkora siporo. Basi mundebereho. »

Umuhanzi Gisa Cyinganzo yatangaje ko ajyiye gukora cyane akisubiza abakunzi be nkuko byahoze kuko impano yo ayifiyite kandi ko yayihawe n’Imana.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *