Gihamya ko Miss Mwiseneza Josiane yakuyemo impeta iby’ubukwe byahagaze

Miss Josiane Mwiseneza wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, hari amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba yaramaze gutandukana n’uwari umukunzi we uherutse no ku mwambika impeta yo kuzabana akaramata.

Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n'umukunzi we,  ibyabo byarangiye gute ? – YEGOBIbi biravugwa ariko ku mpande zombi nta n’umwe wari wagira icyo atangaza, gusa Azack Pro, umwe mu nshuti ya hafi ya Mwiseneza Josiane niwe uherutse gushimangira itandukana ryabo.

Ni mu kiganiro yagiriye kuri Max Tv, aho nawe yahamirije aya makuru avuga ko aba bombi ibyabo byaba byarageze ku musozo, kuko ari Miss Josiane   na Tuyishimire Christian uzwi nka Fella nta n’umwe ukimenya amakuru yundi.

Reba bumwe mu butumwa Mwiseneza Josiane yagenewe n'abakunzi be nyuma yo  kwambikwa impeta[AMAFOTO]Ndetse uyu wanabaye umujyanama wa hafi w’uyu Nyampinga yabishimangiye avuga ko bibabaje nyuma yo kumva ko aba batakiri kumwe nk’uko byari byitezwe, dore ko bari n’inshuti cyane.

Muri icyo kiganiro yabajijwe impamvu yitandukana ryabo, uyu musore Azack yavuze ko atazi impamvu nyamukuru yabiteye, gusa avuga ko iyo umusore agiye gusaba umukobwa ko bazabana umukobwa akabyemera, akenshi gahunda zo gutandukana kwabo ziva ku muhungu kuko ashobora gutanga impamvu kubyerekeye ubushobozi bwabuze n’izindi mpamvu zitandukanye.

Miss Josiane yambitswe impeta n'umusore bazarushingana - Kigali TodayIkibishimangira ni uko uyu musore Christian wambitse impeta Miss Josiane ku rubuga rwe rwa Instagram nta mafoto aheruka gushyiraho nk’uko byahoze nka mbere bishimangira ugutandukana kwabo kuko aheruka ari ayo umwaka washize ariko kandi ku rundi ruhande uyu Nyampinga nawe ku rukuta rwe Instagram haracyariho amafoto uyu musore amwambika impeta y’urukundo ndetse niyo yashizeho umwaka ushize w’2020 hakaba hagiye gushira amezi arenga umunani nta numwe ugaragaza ko bakiri kumwe.

Miss Mwiseneza Josiane yambitswe impeta y'urukundo(Fiancaille) anahabwa  impano y'agaciro - YouTube

Andi makuru  ashimangira uko gutandukana CelebsMgazine ifitiye gihamya, ni uko   muri iki gihe Miss Mwiseneza Josiane bigaragara ko ubuzima bwabaye bubi cyane atakiyitaho.Mu itohoza tumaze iminsi dukora twegeranya ibimenyetso, twagiye gusengera muri Regina Pacis Catholic Church ho asanzwe asengera dutungurwa nuko  asigaye agaragara asa nabi bidakwiye umuntu ufite Fiance witegura ubukwe  bitandukanye cyane n’uko yari asanzwe agaragara asa neza yitaweho.

Ikindi umunyamakuru yatunguwe no kubona Miss Mwiseneza Josiane  atacyambara impeta ya Fiancaille bishimangira ko bamaze gutandukana. Turacyagerageza kuvugana n’impande zombi icyo bazadutangariza tuzabibagezaho.

Biraca amarenga ko Miss Mwiseneza Josiane yaba yaramaze gutandukana n’uwo biteguraga kurushinga

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Amakuru nk’aya yaherukaga kuvugwa  ku Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa, wabujijwe kwiyahura na nyina ndetse n’umuvandimwe we, mu gihe yageragezaga kwiyahura nk’uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp).

Ni nyuma y’uko y’amakuru  yavugwa ko yatandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Putin Kabalu, akagerageza gukora ibishoboka ngo basubirane bikanga.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *