Gicumbi:Abagabo ntibasobanukiwe uburyo bwo kuboneza urubyaro

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kuba badasobanurirwa uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, bigira ingaruka mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kuboneza urubyaro. 

  

Mu Rwanda hakoreshwa uburyo butandukanye mu kuboneza urubyaro burimo ibinini, inshinge, n’agapira ku bagore no kwifungisha burunndu ku bagabo buzwi nka vasectomy.

Hari abaturage banenga uburyo ubukangurambaga bukorwamo bavuga ko hibandwa ku buryo bukoreshwa n’abagore mu gihe ubukoreshwa n’abagabo babusimbuka cyangwa bakabuca hejuru, bigatuma benshi batitabira kuba babukoresha.

Hakenewe ubukangurambaga muri gahunda yo kuboneza urubyaro--MINISANTE

Ibinini ni uburyo bumwe bwifashishwa mu kuboneza urubyaro

Byaruhanga Albert utuye mu murenge wa Miyove, avuga ko ntabyo azi kuko abasobanura gahunda zo kuboneza urubyaro badasobanura uburyo bukoreshwa n’abagabo.

Yagize ati”Njye ubwo buryo ntabwo nzi ntibabudusobanurira neza   ngo tubyumve icyakora babudusobanuriye njye nshobora kubwitabira

Nyiransaba Vestine, wo mu murenge wa Nyankenke nawe avuga ko batajya babisobanurirwa nk’uko bikwiye kuko usanga n’abajyanama b’ubuzima bifashishwa mu bukangurambaga bw’iyo gahunda batabasobanurira uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa n’abagabo.

Ni mu gihe Mpagazehe JMV wakorewe vasectomy avuga ko yabimenye ubwo yahugurirwaga kuba umujyanama w’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera  SIDA aza kubikora ariko ngo ntangaruka byamugizeho.”Nabimenye ndi mu mahugurwa yo gufasha aba pvv (Ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ) hirindwa ko bazajya babyarira mu bwandu. 

Serucaca Joel, Umuboyozi Ushinzwe Ubuzima Bw’imyororokere mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bukorwa hafungwa burundu kubyara ku wabikorewe ariko kubera umuco usanga bititabirwa cyane yongereyeho ko bagiye kongera ubukanguramba mu guhangana niyo myumvire. Ati” “Dufite abaganga benshi babihuguriwe. Bikorwa neza kandi nta ngaruka bigira ku wabikorewe, ikimubaho ni ukutabyara, gusa kuba batabizi si uko tutabibasobanurira ahubwo ntibabyumva kubera umuco w’igihugu cyacu, ubishatse arabikorerwa.  

Serucaca akomeza avuga ko uburyo bukoreshwa uyu munsi bwizewe, ahakoreshwa icyo yise “Gushiririza umutsi” bityo umugabo wabukoresheje akaba adashobora kongera gutera inda.

Ku bijyanye n’imbogamizi zikibangamira gahunda yo kuboneza urubyaro RBC itangazako bafite gahunda yo gushishikariza no gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro binyuze mu itangazamakuru n’inama.

Kuva uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bwatangira gukoreshwa mu Rwanda mu 2008, abasaga 3000 gusa nibo bamaze kwitabira kubukoresha.

 

Eric   Twahirwa                                  




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *