Gakenke: Candide Mujawashema yakoze umushinga ugeza amazi ku ngo 900

Candide Mujawashema akiri muto yagorwaga cyane no kubona amazi iwabo mu misozi y’i Ruli mu majyaruguru y’u Rwanda, ubu yahakoze umushinga wa miliyoni nyinshi uzamura amazi ukayegereza ingo zigera kuri 900.

Henshi muri iki gice cy’akarere ka Gakenke abaturage batuye ku misozi baracyagorwa no kubona amazi meza, ariko aho Mujawashema avuka barishimye kuko yayabegereje.

Nyirankundizanye Marta umwe mu begerejwe aya mazi ati: “Twabyukaga saa cyenda tujya kuvoma hasi iriya nko mu birometero 20 ukajya kuvoma uhetse n’umwana, ariko ubu umuntu asigaye akaraba agacya.”

Nyuma y’imyaka 20 avuye i Ruli, Mujawashema ubu uba mu Bufaransa, yakoresheje amafaranga ye n’inkunga y’inshuti ze ahashyira uyu mushinga utagamije inyungu ngo abahatuye ntibahure n’ibyo yabayemo.

Ati: “Kera najyaga ku ishuri niga kure cyane, mu gitondo tukabyuka tukajya gushaka n’amazi… kuri twa tuzi twazanye ngakuraho ducyeya ngashyira mu gacuma nkajyana ku ishuri.

“Rimwe na rimwe nkagenda niruka wagera mu nzira kakameneka… mwalimu akagukubita…

“Icyo kintu cyanjemo kuva kera cyo kugira ngo abagore bagire uburyo bworoheje bwo kubona amazi hafi yabo badakoze ibirometero.”

Ibikorwa nk’ibi mu bice by’icyaro bikunze kutaramba, uzanye igikorwa agaheruka akihageza, abaturage nabo bakagifata nabi kuko nta mbaraga zabo bagishyizeho.

Gusa Candide Mujawashema n’abaturage begerejwe amazi bavuga ko nta mpungenge bafite kuko bateganyije imicungire yayo, abaturage batanga amafaranga macye yo kubungabunga uyu mushinga.

Abo ni bamwe mu bagenerwabikorwa ba MUJAWASHEMA

Mujawashema ati: “Tuzakuraho amafaranga macye yo guhemba uvomesha, andi mafaranga azajya asimbura uturobine twapfuye cyangwa itiyo yapfumutse.”

Avuga ko kanyamigezi (umuhanga mu by’amazi) wakoze uyu mushinga, bifuza ko aba umukozi uhoraho uzajya akemura ikibazo cyavuka.

Uyu mushinga wifashisha ingufu z’amashanyarazi zizamura amazi imusozi ziyavanye ku ntera igera kuri 10Km mu gishanga, akagera ahegereye ingo zigera kuri 900.

Mujawashema avuga ko azakomeza gushakisha ubushobozi kugira ngo agabanyirize n’abandi baturage b’aha ku ivuko rye imvune baterwa no kuvoma kure.

Ivomo: BBC




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *