Ferwafa yahakanye ko itatanze Kawunga irimo inyo nkuko bikomeje kuvugwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) yamaze guhakana amakuru akomeje kugenda asakwazwa hirya no hino avuga ko yahaye bamwe mu batoza akawunga binyuze mu marerero y’umupira w’amaguru y’abana (Ijabo ryawe Rwanda) kaboze.

Ibi Ferwafa yabikoze mu kugoboka bamwe mu batoza nkuko bikorwa ku bandi baturage bagizweho ingaruka y’icyorezo cya COVID19 mu Rwanda, bityo ikaba yaratanze ibiribwa birimo Kawunga n’Amavuta kuri bamwe bafite aho bahuriye no gutoza abana bato.

Nkuko tubikesha Isimbi Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis yayitangarije ko batari bazi koko nimba Kawunga batanze yaramaze kwangirika kuko nibyo yaripfunitsemo itariki yari itararangira. Ati ‘‘Mu by’ukuri ntawatanga ibyo biribwa abizi ko byapfuye. Hari ababihawe n’abatarabihawe, n’ubu urebye ibiri mu bububiko ibiribwa bimwe bizarangiza igihe tariki ya 26 Gashyantare, ibindi ni tariki ya 16 Werurwe 2021, kandi ntabwo biragera. Rero icyabayeho ni uko hari ababifashe bafungura bagasanga hari ibyangiritse ariko si uko byarengeje igihe.’’

Bamwe mu bantu benshi bagiye binubira ibi bintu nyuma yo kumva ko hari abatoza bahawe ibyo kugobokwa ariko byangiritse. Gusa ikibazo nyirizina ntikiramenyekana icyateye kwangirika kwiyo Ifu ya Kawunga bivugwa ishobora kuba imaze igihe ibitse ahantu ariko itarahawe ababigenewe.

Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis yatangaje ko batari bazi koko nimba Kawunga batanze yaramaze kwangirika

Bamwe mu batoza babarizwa mu marerero y’umupira w’amaguru (Ijabo ryawe Rwanda) bahawe Kawunga n’Amavuta

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *