Fayzo wahabwaga ibihumbi 40 Frw, ubu arahembwa arenga miliyoni imwe mu gukora video imwe ku muhanzi

Umwe mu bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi(video)  by’akarusho zakunzwe, Fayzo atangaza ko yinjira umwuga mu myaka 10 ishize yahembwaga ibihumbi 40 Frw, none ubu arahembwa arenga miliyoni imwe mu gukora video imwe mu ndirimbo z’abahanzi.

Producer Fayzo yatewe iwe yibwa mudasobwa ebyiri akoresha (...)

Uyu mugabo avuga yatangiye kwinjira mu muziki mu 2006 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, iki gihe yabanje kugerageza kuririmba ariko yiyemeza kubikora nk’umwuga 2010 ubwo yakoraga amashusho y’iya Elione Victory yitwa “Amafaranga”.

Nyuma y’iyi yakoze izindi nyinshi zirimo iz’abahanzi bari bakomeye mu myaka ishize, ndetse n’ubu aracyakorera abakomeye muri ibi bihe.

Fayzo avuga ko indirimbo ya Elione Victory “Amafaranga” abara nk’iyo yahereyeho, yayikoreye ibihumbi 40 Frw.

Producer Fayzo n’umufasha

Nyuma y’imyaka icumi akora umuziki, Fayzo yemeza ko yavuye ku bihumbi 40 Frw yakoreraga indirimbo akaba asigaye akorera arenga miliyoni imwe.

Ibi bigaragaza ko mu gihe uri mu mwuga biba bisaba kwihugura kenshi,kubanira neza abakugana mu kurushaho kuwukora neza.

Imwe mu ndirimbo yakoze

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *