Facebook iri gukora uburyo bwo gutekereza amagambo akiyandika uko umuntu ayatekereje ntakindi akoresheje

Facebook yatangaje ko ikigiye kuba kidasanzwe mu byo bari gukora ari uburyo bwo kwemerera abantu kwandika amagambo bashaka kwandika, bakoresheje uburyo bwo kuyatekereza gusa. Uru rubuga rw’igihangange mu zo tuzi mu isi arirwo Facebook rugiye kujya rumenya ibyo ubwonko bwa muntu butekereje. 

Mu mwaka wa 2017 niho umuyobozi mukuru witwa Regina Dugan wari ushinzwe ibijyanye n’imishinga y’ubushakashatsi bw’igisirikare cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika , yabajije akanama gashinzwe iby’iterambere rya Facebook ati”Mubyumva mute se umuntu ajyiye yandiika akoresheje ubwonko bwe gusa?”

Nkuko Sky News babitangaza, nyuma y’imyaka ibiri yonyine ubu impapuro z’ubushakashatsi zamaze gusohoka mu kinyamakuru ‘Natura Communication’ zatahuye ko ubu iki kigo gifite ubushobozi bwo kumenya ibikorwa by’ubwonko hakurikijwe ibyo abantu bavuga, ndetse n’uburyo bwo guhita bufungura ibyo ubwonko butekereje mu byari buvugwe bigahita biniyandika mu magambo kuri  mudasobwa.

Ubu bushobozi bwo gufungura amwe mu magambo ndetse n’interuro biturutse mu bikorwa by’ubwonko mu gihe nyacyo ni ikintu gihambaye bisa no kwagura umwanya ubwonko buherereyemo ukinjirwamo na mudasobwa cyangwa BCIs.

Mu gukoresha ibikoresho by’ubushakashatsi, uwabazwe mu bwonko, Facebook ndetse n’abahanga mu by’ubumenyi muri kaminuza ya UCSF (San Francisco University) batangaza ko bamushyizemo agakoresho gafata ibikorwa byose by’ubwonko bwe byonyine bigakunda. Gusa ubu iki kigo icyo kigamije noneho ni ukumenya ibyo ubwonko bw’umuntu butekereje cyangwa ibimenyetso byabwo byose akaba ari nabyo byiyandika mu magambo.

Mbese ni ugutekereza ijambo, ushobora kurireba uko rivugwa cyangwa intekerezo zawe zikakwereka ibijyanye niryo jambo ndetse n’ibitekerezo. Ikintu cyose kiba mu bwonko bw’umuntu, iyo utekereje ijambo cyangwa ibindi, muri icyo gihe cyo kubitekereza biba bikiri urujijo. Ubundi ibikorwa by’ubwonko bwa muntu, mu byo gutekereza amagambo ntabwo biba bisobanutse ndetse ntibyakorohera n’abashakashatsi gutahura byoroshye ikiri mubwonko ngo bahite bakimenya kitarasohoka. Gusa nanone iyo warugiye kuvuga ijambo, ubwonko buba bwahise bwihutira kohereza ubutumwa mu mitsi ndetse n’umunwa kugirango urivuge. 

Ibyo bimenyetso birasa, iteka biroherezwa, ndetse niko biba bimeze ku bantu bose bavugana umwe kuwundi. Gusa ibyo bimenyetso bisigara nk’ibiri kwigwaho mu bwonko no mu mubiri wose nubwo bitasohoka.

Facebook yavuze ko bizabatwara igihe kitari kinini mu kongerera imbaraga uburyo bwo gupima ibimenyetso bibanziriza isohoka r’ijambo ryatanzwe n’ubwonko, batangaza ko ibi bimenyetso bitanga ukuri ku byageragejwe mu gihe hazaba hakoreshejwe uburyo burenze mubyo gutahura ibyo umuntu ashaka gusohora mu kanwa ke.

Twabibutsa ko ibi Facebook yatangaje bibaye impamo nta muntu uyikoresha wazongera kwandika amagambo akoresheje intoki ze cya ikindi kifashishwa mu kwandika. Ubwonko no gutekereza nibyo byonyine bizajya bikora ako kazi.

 

Theogene Uwiragiye.

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *