EURO2020: Christian Eriksen yataye ubwenge mu Kibuga ahita ajyanwa kwa muganga (AMAFOTO)

Umukinnyi wo hagati wa Danemark, Christian Eriksen yaguye mu kibuga ubwo yakinaga maze ahabwa ubutabazi bw’ibanze n’abaganga mu mukino bahuraga wo mu itsinda B na Finlande kuri uyu wa gatandatu, umukino ugahita uhagarikwa.

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandaukanye byatangaje ko uyu mukinnyi ashobora kuba yagize ikibazo cy’umutima akabura ubwenge, ariko akaba yavuye mu kibuga agifite umwuka.

Eriksen yaguye bitunguranye ku munota wa 42 w’umukino ubwo yirukaga hafi y’umurongo w’ibumoso. Bagenzi be Martin Braithwaite na Thomas Delaney bihutira kumufasha, Delaney y’inginga asaba ubufasha bwihuse bwo kwivuza kubera ibyari bibaye.

Ubwo yaturaga hasi bamwe muba mubonye bahise bifata mu maso ku mbaga y’abantu 16.000, bagenzi be barimo abo bakinana bahise bakara umuzenguruko mu gihe abaganga bamuzahuraga bamukubita amashanyarazi ku gituza.

Amakipe yombi yaje kuva mu kibuga hamwe n’abayobozi kugira ngo bahishe umukinnyi Eriksen, maze uwarushinzwe amatangazo muri sitade yabwiye abafana ko umukino wahagaritswe kubera ikibazo cy’ubuvuzi ndetse no kuguma mu myanya yabo.

Mu kanya gashize UEFA imaze gutangaza ko nyuma y’ibyabaye umukinnyi akagira ikibazo ariko aho yoherejwe akaba yagiye agihumeka ibyerekeye umukino biza gutangazwa mu masaha ari imbere ya Saa Tatu na mirongo ine n’itanu z’ijoro zo mu Rwanda.

Abakinnyi bagenzi be bahise bamuzenguruka ubwo yahabwa ubutabazi bw’ibanze

Umukinnyi mugenzi we Jonas nyuma yo kubona ibyabaye yatangiye kurira

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Danemark Christian Eriksen niwe wagize ikibazo cyo guta ubwenge ku munota wa 42′

Christian Eriksen yataye ubwenge mu Kibuga ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya

Muri Stade abantu bahise bagwa mu kantu nyuma yo kubona Eriksen ibimubayeho

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *