Ethiopia: Hachalu Hundessa umuhanzi wari ukunzwe yishwe arashwe

Hachalu Hundessa, umwe mu bahanzi bakunzwe muri Ethiopia yaraye yishwe arashwe, ibi byatumye mu gitondo cy’uyu munsi kuwa Kabiri hazinduka imyigaragambyo mu murwa mukuru Addis Ababa.

Unrest hits Ethiopia after singer-activist murder, protests erupt ...
Bwana Hundessa, usanzwe ari n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abanyagihugu, nyuma yo kuraswa yajyanywe ku bitaro byo mu mujyi wa Adis Ababa ariko biba iby’ubusa aza kwitaba Imana azize ibikomere byinshi yatewe n’amasasu.
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yihanganishije umuryango wa Hundessa, avuga ko yari umuhanzi w’igitangaza kandi wari ufite ishusho nziza y’igihugu.

Amnesty International's statement on Hachalu assassination
Hundessa wari ufite imyaka 34 yari impirimbanyi y’ubwisanzure n’uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bw’aba Oromo, mu myigaragambyo yo mu myaka ishize nibwo yamamaye cyane kubera indirimbo ze zashishikarizaga abo mu bwoko bwe guharanira uburenganzira bwabo.

Ethiopia: Umuhanzi ukunzwe Hachalu Hundessa yishwe, byateje ...

Mu gitondo cy’uyu munsi kuwa Kabiri, abantu benshi bavuye mu bice bitandukanye bagana rwagati mu murwa mukuru Addis Ababa kwigaragambya bamagana iyicwa ry’uyu muhanzi.

Ethiopians hit the streets to protest the death of Hachalu ...

Umuyoboro wa internet wahise ufungwa mu gihugu hose kuva ibi bitangiye muri iki gitondo nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC cyakurikiranye iyi nkuru.

Polisi yataye muri yombi abantu benshi bikekwa ko bafite aho bahuriye n’urupfu rw’uyu muhanzi Hundessa.

Ethiopia isanzwe yugarijwe n’amakimbirane n’urugomo bishingiye ku moko y’abatuye iki gihugu.

ZIHIRAMBERE Pacifique




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *