Ese koko Jay-Z niwe muhanzi ukize kurusha abandi ku isi, reba akayabo k’Amadolari yinjiza

Umuziki ni ubucuruzi buturuka ku mpano Imana iba yararemanye umuntu ngo izamutunge nk’izindi zose yatanze. Gusa bamwe ntibakunze kubivugaho rumwe ko umuziki ari ubucuruzi kandi bwunguka cyane, bikabatera no gutinya kuwinjiramo. Umuraperi Jay-Z, yagizwe umuhanzi umwe rukumbi urusha abandi ifaranga hano ku isi.

Nk’uko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje”Biteye ubwoba cyane Jay-Z ni umunyamahirwe ukomeye ufite igiteranyo cy’akayabo ka miliyari imwe y’amadolari. Nta gushidikanya, ibibimugira umubiliyonere kwu isi ndetse akaba ari na we munyamuziki wa mbere ugize ubu butunzi mu mateka y’isi”

Uyu muraperi byagaragaye ko iturufu yunganiye umusiki we mu kumwuriza kugera kuri iyi ntera, ari ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye, aho kwamamaza inzoga yitwa AB Champagne, byonyine bimuha asaga miliyoni 310 z’amadolari, utibagiwe n’uduhimbazamusyi twiyongeraho duhwana n’akayabo ka miliyoni 200 z’amadolari.

Jay-Z uheruka gutangira n’ubucuruzi bushya kuri we bujyanye n’inzoga zo mu bwoko bwa Liquor, bivugwa ko ibi biri mu biri kuzamura ubukungu bw’uyu mugabo ku buryo bukomeye. Uyu kandi yinjiza arenga miliyoni 100 muri serivice atanga ya Tidal bikaba biri mu bigize umutungo we ubarwa. 

Twabibutsa ko Jay-Z yatangaje ko hagiye gufungiurwa bundi bushya NYC. Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka Jay-Z n’umugore we Beyonce na we uhagaze neza mu bijyanye n’ubukungu, baherutse gutsindira igihembo gikomeye cyane kitiriwe Vanguard mu bihembo byitwa GLAAD Awards bitangwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *