Ese imfura ya Perezida Museveni, Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba azasimbura se?

Abantu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda bakomeza kuvuga ko Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba umwana w’ imfura wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ashobora kuzasimbura se ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ibi biravugwa nyuma y’ amashuri ya gisirikare yo mu rwego rwo hejuru n’ amahugurwa atandukanye, ku myaka 47 y’ amavuko Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba amaze kwirundaho ndetse anakomeza kuzamuka mu ntera za gisirikare.

Lt.Gen Muhoozi  yayoboye umutwe w’ ingabo zidasanzwe zirinda se ,kugeza magingo aya yabaye Umugaba Mukuru w’ Ingabo zirwanira ku Butaka .

Kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Museveni yagiraga umuhungu umujyanama we udasanzwe nibwo opozisiyo ya politiki muri Uganda yatangiye gushimangira icyo yise” Muhoozi Projet” bisobanura umugambi wa Museveni wo kwimika umwana we ku ngoma akazamusimbura mu gihe cyose abishatse.

Isesengura rya Jeuneafrique ryemeza ko myaka 15 ishize , Perezida Museveni yubatse ubushobozi bw’ umuhungu we Muhoozi Kainerugaba ndetse anamugerageza mu nzego za gisirikare zitandukanye aho yagiye ahabwa inshingano zo kuyobora mu rwego rwo hejuru kugeza naho amuhaye kuyobora ingabo zirwanira ku butaka ku ya 24 Kamena 2021.

Nyuma y’ umugaba mukuru w’ ikirenga w’ ingabo za Uganda Yoweri Museveni n’ Umugaba Mukuru w’ ingabo Gen.Wilson Mbadi, Lt.Gen Muhoozi niwe uza ku mwanya wa gatatu mu gisirikare cy’ iki gihugu.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *