Ese hari uwashora imari mu muziki nyarwanda?

Hari imyumvire ishamangira ko ntawapfa gushora imari ye mu muziki nyarwanda ngo ahubwo n’ ababitekereza harimo abahanzi babikora mu rwego rwo gushimisha abantu gusa ndetse no gushakisha amaramuko bisanzwe.

Si uko  Umuririmbyi Bruce  Melodie abyumva

Mu kiganiro na The New Times, Melodie yagize ati” Ushobora gushora imari mu ruhando rwa muzika nk’ uko tubirimo uyu munsi , ntabwo turi muri muzika dukina ni ukubera inyungu tubibonamo nemera ko umuzika ni ubucuruzi bushobora kwinjiza inyungu kandi urahemba kimwe n’ iyindi myuga yose”.

Bruce Melodie yashimangiye ibi ahereye ku mafaranga miliyoni 150 y’ amanyarwanda amaze kwinjiza ku ndirimbo ye “Katerina” ku masezerano  y’ imikoranire yagiranye Kigali Arena ndetse n’ ayandi miliyoni 50 yinjije ubwo yakoranaga na Brook.

Akomeza agira ati” Sosiyete mvamahanga zirangana zikansaba kwamamaza ibikorwa byayo bitewe n’ icyizere bamfitiye nibazaga rero ko byagenda neza no kubandi bacuruzi cyangwa abashoramari ba hano iwacu”.

Melodie yaboneyeho umwanya wo gusaba abashoramari b’ imbere mu gihugu mu gukorana n’ abahanzi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo ariko no kuzamura abahanzi bato bafite impano.

Ati” Isoko ni rigari kandi rirafunguye niyo mpamvu abantu batagomba gutekereza ko isoko rya muzika ari ry’ abahanzi gusa ahubwo rigomba guhirirwaho n’ abajyanama b’ abahanzi, abatunganya muzika,  abacuranzi n’ abandi”.

Uyu muhanzi yakomeje anavuga ko akora umuziki nk’ umwuga umutunze we n’ umuryango we.

Uhereye ibumoso B.Melody, Ayn Sano, Jay P

Alyn Sano

Alyn Sano uherutse kwegukana igihembo  cy’ umuhanzi mwiza w’ igitsina gore‘Best Female Artiste’ muri gahunda Isango na Muzika Music Award we nyuma yo kubona ko abakobwa batahagarariwe bihagije mu ruhando rwa muzika arabashishikariza abakobwa gukora muzika nk’ umwuga wabatunga mu buzima bwabo.

Alyn Sano nyir’ indirimbo ” Kontorora” agira inama abakobwa bafite impano gufata umwuga wo kuririmba nk’ ikintu cyabagirira akamaro barebeye ku bakuru babo bababanjirije.

Ati” Umuziki ufite akamaro kanini mu buzima bw’ abantu ukora ku mitima y’ abantu bose uhindura imitekerereze , imyumvire ndetse n’ ubuzima bwabo muri rusange niyo mpamvu bawukenera{musics} ibyo bigatuma abashoramari bakwifashisha abahanzi bakabashoramo amafaranga”.

Abajyanama b’ abahanzi  babyumva gute?

Clement Ishimwe, umwe mu batunganya muzika mu Rwanda unayoboye Kina Music label yemeza ko muzika nyarwanda yahuye n’ ibizazane muri iki gihe  “Covid-19” ihangayikishije isi.

Ati” Birumvikana ko ibi bihe byakomeje kugorana kuko abahanzi nyarwanda batari biteguye ubundi buryo bakoresha kugira ngo babone amafaranga kuko bayabonaga gusa bayakuye mu bitaramo bateguraga”.

Aha, Ishimwe ahamagarira abashoramari gukoresha ikoranabuhanga mu gukorana n’ abahanzi ndetse akasaba abakunzi ba muzika gukomeza guhaha ibihangano ku mbuga zemewe.

Ishimwe Clement , CEO,  KINA MUSICS

Producer Jean Paul Gatsinda, uzwi nka  Jay P yemeza ko umuziki nyarwanda witeguye kandi ukeneye abashoramari kugira ngo urusheho gutera imbere.

Gatsinda agira ati” Nk’ umuntu umaze imyaka isaga 20 atunganya indirimbo mbona amafaranga twakoreragaho indirimbo muri 2001 yuriye inshuro 10 byumvikane ko gushora amafaranga yawe muri muzika ntabwo wahomba”.

Bruce Intore, washinze Kivu Fest isanzwe itegura ibitaramo yibaza kubera iki ahandi muri Afurika umuziki winjiza za miliyoni z’ amadorari ariko mu Rwanda ntibishoboke?

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *