Ese CPI yiteguye guhangana na Amerika?

Nyuma yaho Perezida wa Leta Zunze za Amerika atangarije ko agiye guhana Urukiko Mpuzamahanaga Mpanabya (CPI),Umushinjacyaha Mukuru w’ Fatou Bensouda yatangaje ko nta bwoba afite.

Trump yatangiye guteganyiriza uru rukiko igihano mu gihe rwateganyaga gukora iperereza ku bwicanyi  basirikare ba Amerika bakoze muri Afghanistani.

Ni muri urwo rwego ,Fatou Bensouda nawe yahise atangaza ko urukiko ayoboye rutazava ku izima mu gucira imanza izo ngabo za Amerika zakoze ibyaha by’ intambara, nk’ uko tubikesha VOA.

Kubuza abakozi ba CPI n’ imiryango yabo gutembera muri Amerika no guhagarika inkunga z’ amafaranga ni bimwe mu bihano Trump yamaze guteganyiriza uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Si ibyo gusa kuko na Minisitiri w’ ubutabera muri Amerika  William Barr yunze mu rya Perezida Trump avuga ko mu mikorere ya  CPI yagiye irangwa na ruswa.

Uhereye ibumoso, Perezida Trump,  Fatou Bensouda, Mike Pompeo

Ushinzwe Ububanyi n’ Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo,  nawe yahise avuga ko igihugu kitari muri urwo rukiko aboneraho no gusaba ibihugu byo ku mugabane w’ I Burayi bahuriye muri  OTANI kwamagana CPI ngo kuko nabyo byarozwa ibyaha byakorewe muri Afghanistani.

Nadine Ikaze/Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *