DRC:Ubucamanza burasabira Vital Kamerhe igifungo cy’ imyaka 20

Ubucamanza burasaba ko umuyobozi Mukuru mu Biro bya  Perezida  wa Congo-Kinshasa, Vital Kamerhe ahabwa igifungo cy’ imyaka 20.

Uyu Vital Kamerhe wakoranaga bya hafi na Perezida Felix Tshisekedi arashinjwa kunyereza umutungo wa Leta ungana na miliyoni 50 y’ amadorari y’ amanyamerika.

Uyu munyapolitiki wari ufite icyubahiro gikomeye muri iki gihugu yagaragaye kuwa Kane tariki 14 Kamena 2020 ubwo yari yambaye imyenda y’ abagororwa bafungiye muri Gereza Nkuru ya Makala.

Vital Kamerhe w’ imyaka 61 y’ amavuko yatawe muri yombi kuwa 8 Mata 2020 akomeza gusobanuro ko arengane ndetse akanvuga ko uru rubanza rwe ari urwa politike.

Vital Kamerhe, uregwa n’ uwundi muherwe ukomoka muri Liban Jammal Samih barashinjwa kunyereza amafaranga yakagombye kubaka inzu 1500  zateganyirizwaga abasirikare ba FARDC.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *