DRC: Perezida Felix Tshisekedi yasabye ko Leta igura inzu ya Papa Wemba iri ku isoko

 Nyuma yo kumenyeshwa ko inzu y’ umuhanzi w’ igihangange, nyakwigendera Papa Wemba iri ku isoko, Perezida wa Congo-Kinshasa, Felix Tshisekedi yasabye Guverinoma ye ko yagenzura uko ikibazo kimeze ubundi ikagura iyo nzu.

Ibi byahawe agaciro kanini bitewe n’ icyubahiro gikomeye Leta y’ iki gihugu iha abahanzi bayo ariko by’ umwihariko umuhanzi Papa Wemba ku izina bwite Jules Shungu Wembadio.

Perezida Felix Tshisekedi yagize ati” Ndasaba ko minisitiri ufite umuco mu nshingano ze gukemura iki kibazo mu maguru mashya kandi byose bikaba ku nyungu z’ igihugu kuko inzu y’ uyu muhanzi igomba gushyirwa mu mazu ndangamurage”.

Amakuru agera kuri Celebsmagazine yemeza ko iyi nzu ya Papa Wemba igiye kugrishwa biturutse ku makimbirane iri mu muryango we yasize kuko nubwo yari afite abana batandatu n’ umugore we “MERE  Amazone” hari abandi bana basaga 35 bamwititirira.

Ibyo rero nibyo byatumye umugore wa nyakwigendera ahitamo kugirasha iyi nzu ubundi akagura iyindi mu Bufaransa i Paris.

Papa Wemba ari ku rutonde rw’ abahanzi b’ abanyekongo batabarutse batarenze batanu bavugwaho kugira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuco w’ igihugu cyabo.

Aho ni ku irembo ry’ inzu ya Papa Wemba mu mujyi wa Kinshasa mu gace ka Ma Campagne muri Zone ya Ngaliema

Muri abo b’ abanyamuzika b’ indashyikirwa muri Congo-Kinshasa twavuga nka Luambo Makiadi alias Franco, Tabuley Rochereau, ndetse na  Lutumba Simaro Ndomaneno.

Papa Wemba yatabarutse ubwo yari yitabiriye igitaramo gikomeye muri Ivory Coast mu mujyi wa Abidjan mu mwaka w’ i 2016.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *