DR Congo izitabira igikombe cya CECAFA U-23 uyu mwaka

Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izitabira igikombe cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 uyu mwaka nk’abashyitsi nkuko byatangajwe n’abategura amarushanwa.

Auka Gacheo, Umuyobozi mukuru wa CECAFA yemeje ko amarushanwa yateye imbere. Auka ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye gukina kandi twabemereye gukina nk’uruhande rw’abashyitsi.”

Ethiopia izakira amarushanwa ya mbere mu 2021 nkuko ingengabihe ya CECAFA iteganyijwe hagati y’itariki 3-18 Nyakanga mu mujyi wa Bahir Dar.

Gacheo yatangaje ko kuba ikipe ya DR Congo yitabiriye irushanwa bizaryoshya amarushanwa. Umuyobozi mukuru yongeyeho ati: “Imyiteguro irarimbanyije kandi Ethiopia ishyira ibintu byose ku buryo yakira amarushanwa neza.”

Auka Gacheo Umuyobozi mukuru wa CECAFA niwe watangaje ko ikipe ya DR Congo izitabira igikombe cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 23

Yasabye kandi amashyirahamwe y’abanyamuryango kwishyura amadorari y’Abanyamerika 20.000 yagenewe kohereza mbere yuko amarushanwa atangira.

Mbere y’Inteko rusange ya CAF muri Maroc muri uyu mwaka yari yateranye, abanyamuryango ba CECAFA bemeje ko Igikombe cya CECAFA Challenge gikinwa n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’amashyirahamwe yose y’abanyamuryango agatanga amadolari ya Amerika 20.000 azafasha abayakiriye kwishyura bimwe mu bizakoreshwa.

Usibye DR Congo, andi makipe amaze kwemeza ko azayitabira arimo; Uganda, Eritreya, Djibouti, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Kenya, Tanzania, Zanzibar, u Burundi, u Rwanda, Somaliya na Ethiopia izakira.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO Z’IBIGANIRO BYACU

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *